in

Ubuhamya bwa bamwe mu banyeshuri babonye mugenzi wabo aba inzoka muri GS Kagugu i Kigali

Ni inkuru yakuye imitima ababyeyi ndetse n’abandi barererwa ku kigo cya GS Kagugu, Ku wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo hatangajwe inkuru y’umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere wahindutse inzoka ndetse ababyeyi bahita bihutira kugera ku kigo kugira ngo baze batware abana babo.

Nubwo bahageze ariko, ntago batwaye abana ahubwo ubuyobozi bw’ikigo bwarabaganirije ndetse bahamagaza iwabo w’uwo Mwana w’umukobwa wari wahindutse inzoka hanyuma baramutwara.

Abana bigana n’uyu Mwana mu mwaka wa mbere, yemeje ko bamubonye ahinduka inzoka ndetse abanje kuba urukweto abandi bemeza ko yabaye igikeri hanyuma agahita ahinduka inzoka.

Uyu mwana ufite ababyeyi umwe ukomoka mu bushinwa n’undi w’umunyarwanda, bahise baza gutwara umwana wabo dore ko abana ndetse n’ababyeyi Bose bari bamuhaye akato bavuga ko ari igini dore ko hari n’umwe mu b’abyeyi barerera kuri iki kigo cya GS Kagugu wemeje ko umwana we ajya afatwa n’abadayimoni bo kuri icyo kigo cya Kagugu.

Cyakoze padiri uyobora iki kigo yavuze ko ibyo abo banyeshuri bavuga ko ari nta shingiro bifite ahubwo bashakaga gutaha, nubwo ababyeyi batashye, bagiye badadite umutima uri hamwe kubera ko bavugaga ko abanyeshuri byongeyeho biga mu mwaka wa mbere mu mashuri abanza batari kwifata ngo bahimbe icyo kinyoma.

Kuri ubu ubwoba ku bana ndetse n’abanyeshuri ni bwinshi dore ko ibintu nk’ibyo bitahavuzwe bwa mbere ndetse bamwe bakaba baratangiye kugambirira kuva kuri icyo kigo bakajya kwiga ahandi.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana yishe nyina amuhora ko yanze ko anywa urumogi

IFOTO Y’UMUNSI: Uncle Austin ari kumwe n’umwana we