in

Ubugome: Umugabo yishe umukunzi we amukuramo amaso kugira ngo yibonere miliyoni 10

Se w’abana barindwi uzwi ku izina rya Abubakar Mohammed yakatiwe urwo gupfa azira kwica umukunzi we kubera imihango y’amafaranga.

Abubakar Mohammed yishe Christiana Augustin amukuramo amaso n’ibindi bice by’umubiri nyuma y’uko Inshuti ye, Buhari Mohammed imubwiye ko yabona miliyoni 10 aramutse agurishije amaso y’umuntu.

Abubakar yagiye kwa Christiana kugira ngo amusange mu nyubako ituzuye aho bakunze guhurira. Aho bagihura Abubakar yahise akuramo icyuma, amukata mu muhogo amukuramo n’amaso.

Abubakar Mohammed yatawe muri yombi bukeye bwaho, ubwo umurambo wa Christiana wabonetse mu nyubako itaruzura.

Umucamanza Bulila Ikaro wo mu rukiko rukuru rwa Leta rwa Adamawa, yahamije Abubakar Mohammed icyaha cyo kwica umuntu ndetse no gutunga ibice by’umubiri w’umuntu ugamije kubigurisha.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu Tuyisenge Jacques yakuyeho umuvumo wari umaze iminsi 530 umukurikirana

Robertinho yasubije ijambo riryana mu matwi umukozi wa APR FC bagiranye ibiganiro