Munyakazi Sadate wari wafashe inguni yo kurwanya amatora yo muri Ferwafa, yashyize arayoboka none arimo no guhuruza.
Hagitangazwa abazatorwa muri Ferwafa, Sadate yahise yitandukanya nabo gusa ntibyamaze kabiri ahubwo kuri ubu yamaze kuyoboka.
Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe Twitter, Sadate yemeje ko agiye gushyigira amatora yo muri Ferwafa ndetse anashyigikire abazatorwa.
Ubutumwa bwa Sadate
Ati: “Mwiriwe nshuti zanjye banyamupira bavandimwe, murabizi neza maze iminsi narahagurutse kubera agahinda duterwa n’umupira w’amaguru utaduha ibyishimo kdi tubinyotewe, aka gahinda katumye mpaguruka ndahagara kdi nemye namagana amatora y’abazayobora ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.
Umutima wanjye wakomeje kudatuza ntekereza amanywa n’ijoro, ntekereza ubudatuza kuri Ruhago yacu, naratekereje nsanga nta mpamvu yo guca iteka ko abantu batazashobora kuyobora FERWAFA bataranatorwa yewe bataranakora, Oya ibi menya ari ukwibeshya.
Nakomeje kdi gutekereza cyane, ndetse mfata ingero za cyera mu mateka mfata n’ingero za hafi, nsanga gucira umuntu urubanza k’ubushobozi bwe ataranakora ari amakosa akomeye ndetse no kwibeshya.
Dufatiye urugero rwa hafi, mwibuke umuvandimwe Uwayezu Jean Fidèle, uyu mugabo yaje benshi bamucira urubanza ko nta kintu na kimwe yageza kuri Rayon Sports yewe haba nabarahiye ko nta gikombe azigera ahesha iyi kipe, aka kanya amagambo yashize ivuga igikombe turakimanika, impundu zitaha muba Rayon, Igihugu n’Isi bivuza impundu.
Nanjye rero nsanze ntankwiriye guca iteka k’ubushobozi bwabiyamamarije kuyobora FERWAFA bataratwereka icyo bashoboye, aha narihenze cyane, niyo mpamvu nsanga ntagomba guheranwa n’agahinda n’intimba duterwa n’Umupira wacu, ahubwo ngomba gukoresha SAGESSE yo murwego rwo hejuru nkashyigikira abazatorwa kugira ngo mbafashe kuzahura Ruhago yacu kuko nibyo byishimo byacu.
Banyamuryango ba FERWAFA, banyamupira nshuti zanjye muze mu nzira nshya niyemeje gucamo, dushyigikire abazatorwa, tubabe hafi, tubagire Inama kuko dufatanyije nibwo tuzazamura Umupira dukunda.
Uburakari, umujinya twagaragaje mu minsi ishize bibere isomo rikomeye abazatorwa, bumve neza icyo tubakeneyeho, bakore cyane kugira ngo bazatumare agahinda tumaranye imyaka.
Guhera none nshyigikiye ko amatora ya FERWAFA akomeza kdi abankunda mwese, abakunda ibitekerezo byanjye namwe muze tuyashyigikire ubundi twizere ko impinduka twifuza muri iri shyirahamwe rizakorwa n’aba bagabo n’abagore bazatorwa.
Abazatorwa namwe ndabagira Inama yo gukora cyane kuko mugiye kubaka bushya urutirigongo rw’umupira wacu kdi ni mutezuka tuzabibabaza.” Munyakazi Sadate.