in

Florentino Pérez yongeye kwegukana ubuyobozi bwa Real Madrid.

Kuri uyu wa kabiri ,tariki ya 13 Mata 2021 nibwo Florentino Pérez yongeye kugirwa umuyobozi w’ikipe ya Real Madrid aho agiye kuyobora iyi kipe y’igihangange ku isi muri manda y’imyaka ine iri imbere izageza mu 2025.

Perez umaze imyaka 20 ayobora Real Madrid, yayifashije kugera kuri byinshi by’indashyikirwa ndetse no kubaka igitinyiro ku mugabane w’I Burayi ndetse no ku Isi hose, ubwo yaguraga abakinnyi bakomeye ku Isi bataziriwe ‘Galácticos’ barimo Zinedine Zidane, Ronaldo, Luís Figo, David Beckham na Fabio Cannavaro nyuma akaza no gusinyisha abarimo Kaka, Cristiano Ronaldo, Gareth Bale n’abandi ndetse akanasinyisha abatoza bakomeye barimo Jose Mourinho na Zidane umaze kubaka ubwami i Madrid.

Ku bwa Perez, Real Madrid yabaye ikipe ya mbere mu mateka ygukanye ibikombe bitatu bya UEFA Champions League yikurikiranya ndetse ikanegukana n’ibikombe by’Isi bitatu bikurikiranye.

Kugasubira inyuma mu bukungu bw’iyi kipe, ahubwo bwagiye buzamuka umunsi ku munsi biri mu bituma ubuyobozi bwa Perez budashidikanywaho muri Real Madrid ndetse binatuma ntawifuza impinduka mu buyobozi kuko usanga ariwe wiyamamaje kuri uyu mwanya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu batunguwe cyane n’amazi yo mu kiyaga cya Burera arimo kuzamuka mu kirere ntagaruke bakeka ko ari imperuka(AMAFOTO)

Ubugabo burenga 7000 bwafatiwe mu Bushinwa buvanwe muri Afurika.