in

Ubufaransa bushyize akadomo ku nzozi z’Ubwongereza mu gikombe cy’isi uyu mwaka

Olivier Giroud ukomeje kwerekana ubuhanga bwe

Ubufaransa butsinze Ubwongereza Ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wanyuma wa 1/4 mu gikombe cy’isi buhita bwikatishiriza n’itike ya 1/2 aho buzacakirana na Morocco.
Ubwongereza bwari bwageze muri 1/4 nyuma yo gusezerera Senegal mu mukino wa 1/8.

Olivier Giroud ukomeje kwerekana ubuhanga bwe

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’UBwongereza: Pickford; Walker, Stones, Maguire, Shaw,Henderson,Rice,Bellingham; Saka, Kane, Foden.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro ubera kuri Al Bayt Stadium.
Ubufaransa bwo bwageze muri 1/4 bubanje gusezerera Pologne muri 1/8.
Didier Deschamps utoza Ubufaransa yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka Lloris; Koundé, Varane, Upamecano, Theo Hernández; Griezmann, Tchouaméni, Rabiot; Dembélé, Giroud na Mbappé.

Iminota 10 ya mbere y’umukino yaranzwe no kwataka ku ruhande rw’Ubufaransa kuko bwabonye koroneli imwe ndetse na Giroud ahusha uburyo bw’igitego inshuro ebyiri harimo umutwe yateye aryamye ku mupira yarahawe na Dembele ariko Pickford akawufata.
Ubufaransa bwatakaga bikomeye bwaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 17 gutsinzwe na Auriel Tchouaméni warekuye ishoti riremereye ari inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo guhabwa umupira na Griezman.

Ubwongereza bwashakishije uburyo bwo kwishyura igitego ku munota wa 20 Luke Shaw yateye kufura yariturutse ku ikosa Rabiot yarakoreye Saka ,ariko umupira Lloris arawufata
Umuzamu w’Ubufaransa yongeye kurokora Ubufaransa bwo Harry Kane yamurobaga agapira ariko agahita agafata.

Harry Kane yongeye gutera ishoti riremereye ku munota wa 28 ariko Lloris umupira awushyira muri koroneli, koroneli yatewe neza na Foden ariko Harry Maguire umupira awuburira mu birenge bye ngo atsinde igitego.
Ku munota wa 40 Antonie Griezman yahawe ikarita y’umuhondo azira gukandagira Walker dore ko yari yagumye gukora amakosa akihanangirizwa.
Igice cya mbere cyarangiye Ubufaransa aribwo buyoboye n’igitego kimwe ku busa bw’Ubwongereza.

Ubwongereza bwatangiye igice cya kabiri bwisize insenda byibuze ku munota wa 47 Jude Bellingham yarekuye ishoti riremereye , Lloris arasimbuka umupira awushyira muri koroneli,Fofen yateye koroneli umupira usanga aho Maguire ahagaze arasimbuka ashyira ku mutwe ariko biranga ntiwajya mu izamu.
Ubwongereza bwakomezaga kwataka bwaje kubona penaliti ku munota wa 52 ivuye ku ikosa Auriel Tchouaméni yakoreye Bukayo Saka.
Penaliti yatewe neza na Harry Kane Ubwongereza buba bubonye igitego cya mbere,umukino usubira bubisi.
Ku munota wa 57 Mbappé yazamukanye umupira yiruka agundagurana na Walker , Mbappé aramusiga ariko umupira awuhaye Giroud gutsinda igitego biranga.

Maguire yongeye guhusha igitego ku munota wa 70 ubwo Jordan Hunderson yakaragaga kufura, Maguire agasimbuka agakozaho umutwe ariko umupira ugakubita igiti k’izamu ukarenga.

Olivier Giroud yaje gutsinda igitego ku munota wa 78 ubwo Griezman yamuzariraga umupira mwiza nawe agasimbuka agakozaho umutwe agatsinda igitego cya 2.
Ubwongereza bwabonye penaliti ya 2 ivuye ku ikosa Theo Hernandez yakoreye Mason Mount ubwo yamusunikiraga mu rubuga rw’amahina.

Harry Kane yateye penaliti mbi kuko yayiteye hejuru cyane aba yimye Ubwongereza amahirwe yo kwishyura igitego yari yatsinzwe.
Iminota 90 yatangiye ndetse n’inyongera z’iminota 8 zose zirangira Ubufaransa buyoboye n’ Ibitego bibiri kuri kimwe cy’ Ubwongereza.
Ubufaransa buzacakirana na Morocco mu mukino wa 1/2.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burera : abaturage baravuga ko inzoka zibatondagira baryamye,menya impamvu

AMAFOTO:Umugeni waje yambaye ivara ry’umukara mu bukwe bwe nyuma yo kwibasirwa, nawe yabivuzeho