in

Ubu ni ubugome bw’indengakamere: Umuryango w’abana 5 n’umugore utwite inda nkuru bakorewe igikorwa cy’ubunyamanswa gishobora no guhitana ubuzima bwabo 

Ubu ni ubugome bw’indengakamere: Umuryango w’abana 5 n’umugore utwite inda nkuru bakorewe igikorwa cy’ubunyamanswa gishobora no guhitana ubuzima bwabo.

Abaturage batuye mu kagari ka Kamatamu ho mu murenge wa Jabana, Baratabariza umuryango wa Nsengiyumva Silas wasakamburiweho inzu n’uwabakodeshaga ngo abishyuza amafaranga y’ubukode ibihumbi 6000 ibyo babonamo ubugome Ndengakamere.

Uyu Silas afite umuryango w’abana 5 n’umugore ndetse nawe wa 7 bakaba barasakamburiweho inzu na Niyonsenga Albert yitwaje ko bamurimo amwe mu mafaranga y’inzu.

Iyi ni inkuru iteye agahinda ndetse bamwe iki gikorwa bagifashe nk’ubunyamanshwa dore ko iyo imvura iguye ibanyagira kuko ihema bikinzemo ntago rifite ubushobozi bwo kuba ryabarinda imvura cyangwa izuba.

Uyu muryango umaze iminsi 3 warasakamburiweho inzu ubu imbeho yose ikaba ibaruhukiraho ibiteye impungenge ko uyu mubyeyi n’abana be bakurizamo kurwara umusonga ukaba wanabahitana kubera imvura isigaye irara igwa.

Ni muri urwo rwego uyu muryango ukomeje gutakamba usaba ubufasha n’ubuvugizi kuko iki gikorwa bakorewe ntago gikwiye muri uru Rwanda.

Aho niho barara gusa bakinzeho ihema kugirango bagabanye ubukana n’izuba byinjira mu nzu.

 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hita utangira kubikora kano kanya! Ngiri ibanga utigeze umenya riba mu guhoberana n’umuntu mudahuje igitsina

Dore icyabaye kugira ngo Marina abe nyirantabwa muri The Mane