in

“Ubu bamaze kwambuka umupaka wa Gatuna” Perezida wa Rayon Sports yavuze ko hari Abagande 2 baje muri Murera

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko abakinnyi 2 b’abagande ubu bamaze kwambuka umupaka wa Gatuna baza kurangizanya n’iyi kipe.

Mu kiganiro Uwayezu Jean Fidèle yagiranye na Radiyo Rwanda, yavuze ko Abagande 2, Charles Bbaale na mugenze we Joachim Ojera baje kurangizanya na Rayon Sports.

Yagize ati “Ubu tuvugana bamaze kwambuka umupaka wa Gatuna, uyu munsi baragera i Kigali, Charles Bbaale we twararangizanyije aje mu ikipe yacu, Ojera we hari ibitaranozwa neza.”

Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko amafaranga abafana ba Rayon Sports basabwa gutanga ngo bagure Ojera, ubu amaze kugera kuri miliyoni 13 Frw mu gihe hakenewe 25.

Gusa yavuze ko n’ubwo uyu Ojera agifite umwaka umwe muri URA FC yo muri Uganda yamubatije, kubera ubushake abafana bagaragaje ko bamushaka, ubuyobozi burakora uko bushoboye kose agurwe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ntakirya disi” Umukobwa wihebeye Juno Kizigenza yavuze icyo akeneye nonaha kugira ngo basi yongere kurya[Video]

Igikombe cy’Isi: Umunyarwandakazi yasifuye umukino ku nshuro ya mbere