in

U Rwanda rwatsinze Gabon mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya Basketball

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yabonye intsinzi yayo ya mbere mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, itsinda Gabon amanota 90-63 mu mukino wabereye muri Sénégal. U Rwanda rwari rusabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo rwirinde gusoreza ku mwanya wa nyuma mu Itsinda C.

 

Umukino watangiye u Rwanda rutsinda agace ka mbere ku manota 28-21, rukomeza gukina neza no mu gace ka kabiri, Shema Osborn na Furaha Cadeau de Dieu bafasha ikipe kugwiza amanota. U Rwanda rwarangije igice cya mbere ruyoboye ku manota 50-34. Nubwo Gabon yagerageje kwitwara neza mu gace ka gatatu ibifashijwemo na Warene Moumbeki na Meyet Aworet, ntibyabujije u Rwanda gukomeza kuyobora ku manota 65-49. Agace ka nyuma, Ndizeye Dieudonné na Antino Jackson batsinze amanota menshi, umukino urangira u Rwanda rutsinze 90-63.

 

Mu wundi mukino w’iri tsinda, Sénégal yatsinze Cameroun amanota 87-83, isoza ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu. Cameroun yasoje ifite amanota atanu, u Rwanda rufite ane, naho Gabon ya nyuma ifite amanota atatu.

 

Imikino ya kabiri y’amajonjora izakomeza hagati ya tariki ya 18-23 Gashyantare 2025, mu gihe Igikombe cya Afurika nyirizina kizabera muri Angola kuva tariki ya 12-24 Kanama 2025.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gen. Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC kongera umubare w’ibitego

Hahishuwe impamvu y’impinduka y’ingengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda