Umuyobozi ushinzwe Imikino n’Imicungire y’Ibikorwa ya Rwanda premier league “Competitions and Operations Manager”, Gus Bigirimana, yasobanuye impamvu nyamukuru y’impinduka zakozwe ku ngengabihe ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (RPL). Yavuze ko izi mpinduka zatewe n’amajonjora y’irushanwa rya CHAN, aho Amavubi yakinnye na Djibouti ndetse na Sudani y’Epfo. Iyi mikino yaje hagati mu gihe itari yarateganyijwe ubwo ingengabihe ya Shampiyona yategurwaga muri Nyakanga na Kanama.
Bigirimana yagarutse ku buryo “matchdays” zitigeze zihinduka, ahubwo amatariki ari yo yonyine yahinduwe, cyane cyane guhera ku munsi wa karindwi wa Shampiyona. Yongeyeho ko izi mpinduka zabaye nyuma y’ubusabe bw’abafana, hagamijwe kugabanya iminsi Shampiyona ihagarara no gukomeza gutanga umupira uryoshye nk’uko bimeze muri iyi season.
Yasobanuye kandi ko izi mpinduka zizafasha mu gutegura neza igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa ateganywa mu bufatanye n’abafatanyabikorwa. Yavuze ko igihe Amavubi yazaba yitabiriye CHAN, ingengabihe izongera kuvugururwa, kuko Phase retour izaba itoroshye bitewe n’imikino 15 ya RPL n’irindwi y’igikombe cy’Amahoro.
Bigirimana asoza, yasabye abafana kwihanganira izi mpinduka, ashimangira ko byose bigamije inyungu z’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ibi yabitanze nk’inyunganizi no kugirango birusheho gusobanuka mu bakunzi b’umupira wa maguru mu Rwanda