in

U Rwanda rwarezwe muri FIFA ku buryo rushobora kwisanga ruciwe umurengera w’amafaranga

Igihugu cy’u Rwanda cyarezwe mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA nyuma y’amakosa yakozwe n’ubuyobozi bwayoboraga FERWAFA.

Hashize igihe kinini mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA havuzwemo gusinyana amasezerano n’uruganda rwambika amakipe atandukanye rwitwa MASTA ariko amasezerano ntiyubahirizwa kuko yari yasinywe mu buryo butemewe n’amategeko.

Amakuru YEGOB dukesha Radio 1 avuga ko kugeza ubu uru ruganda rwa MASTA rwamaze kujyana ikirego muri FIFA nyuma yaho FERWAFA yanze kubahiriza amasezerano bagiranye kubera ko ngo yasinywe na Muhire Henry mu ibanga abari bamuyoboye batabizi.

Biravugwa ko u Rwanda nyuma yo kuba rushobora gutsindwa uru rubanza rushobora gucibwa Milliyoni zirenga 3 z’amadorari zingana na Milliyari zirenga 3 z’amanyarwanda.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntabwo ashaka kuyigarukamo noneho! Joachiam Ojera yatangiye kugora ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kurira indege akerekeza iwabo 

Amakipe agiye kujya ahondagurwa umugenda: Hamaze kumenyekana inkuru nziza cyane ku bakunzi ba Manchester United