in

U Rwanda rwabaye igihugu cya 33 cyakiriye igikombe cy’isi, Menya byinshi ku munsi igikombe cy’isi cyageraga mu Rwanda

U Rwanda rwabaye igihugu cya 33 cyakiriye igikombe cy’isi, Menya byinshi ku munsi igikombe cy’isi cyageraga mu Rwanda.

Ku nshuro ya mbere mu mateka, igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyageze k’ubutaka bw’u Rwanda. Cyamurikiwe Abanyarwanda kuri Stade amahoro i Remera ku mugoroba wa taliki ya 10 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009.

Icyo gikombe kizihijwe n’umukino wahuje ikipe y’igihugu amavubi na As Kigali, umukino warangiye Amvubi atsinze ibitego bitatu kuri kimwe.

Icyo gikombe cyagejejwe mu Rwanda na sosiyete ya Coca-cola, ari nayo yari ishinzwe kukizengurutsa umugabane w’Afurika.

Igihugu cy’Afurika y’Epfo ni cyo cyakiriye irushanwa ry’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2010 ku nshuro ya mbere cyakiniwe muri Afurika.

Uretse umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, nta wundi munyarwanda n’umwe mu bari kuri stade Amahoro wari wemerewe kugikoraho.

Igikombe cy’isi gikozwe muri Zahabu, gipima ibiro 6 n’amagarama 175. Cyageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuya 9 z’ukwezi kwa 11 cyivuye mu Burundi.

U Rwanda rwabaye igihugu cya 33 cyakiriye igikombe cy’isi, kizazenguruka ibihugu byose bya Afurika uretse Somalia na Guineya Conakry byavugwagamo umutekano muke.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ijya kurisha ihera ku rugo! Amakipe yo mu Rwanda agiye kwitabira Super League y’Afurika ku bwinshi cyane nyuma y’inkuru yavuye mubashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda

Amakuru mashya ku burwayi bwa Celine Dion