in

Umuhanzi Emmy wasohoye indirimbo nshya yahimbiye umugore we ||yahishuye uko yamuterese

Mu kiganiro umuhanzi Emmy ukorera umuziki mu gihugu cya Amerika ndetse akaba ari naho atuye , Emmy uherutse kurushinga yahishuye byinshi ku mubano we n’umudamu we bamaze igihe gito barushinze.

Emmy yahishuye ko yabanje kubeshya umugore we mbere kugirango abashe kubona uko baganira ndetse yemeye ko yamubeshye ko hari ahantu bahuriye ku mushuti w’umukunzi we . Gusa Emmy ngo yagezaho abwiza ukuri umukunzi we joyce ko yamubeshyaga ndetse ko we yashakaga bamenyana birushijeho.

Nyuma ngo Joyce yabanje guseka cyane ndetse aramukupa ubwo bavuganaga kuri telephone maze hashize iminsi mike ,Emmy yaragize ubwoba ngo umukunzi we yaramurakariye bongera kuvugana ,bitangira gutyo aho bamaze imyaka igera kuri 3 mu rukundo .

Mu kiganiro yahishuye ko indirimbo ye ‘identite’yasohoye kuri uyu munsi ariyo atuye  umukunzi we Umuhoza ndetse ko ari indirimbo y’amateka kuri we bityo izahora ari nshya kuri we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupasiteri yasabye abagabo kudashaka abagore b’ibizungerezi kubera impamvu itangaje

U Bwongereza bwashyizeho itegeko rihana abagore bibagisha kugirango basubirane ubusugi