in

Twinjirane mu byaranze weekend mu mikino ya Volleyball: Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Kuva tariki 25 Ukwakira kugera kuri 27 Ukwakira 2024, shampiyona ya Volleyball y’u Rwanda (FRVB Serie A) yakomeje hakinwa umunsi wa kabiri wa Phase I mu byiciro by’abagabo n’abagore. Imikino y’iyi weekend yaranzwe no guhangana gukomeye, amakipe akomeje gushaka amanota y’ingenzi yo kwitwara neza muri shampiyona.

 

Mu cyiciro cy’abagabo, KEPLER yatsinze KVC amaseti 3-1, nyuma yo kugaruka mu mukino nyuma yo gutsindwa iseti ya mbere (25-23, 16-25, 13-25, 17-25).

 

Mu mukino w’abagore, Police WVC yatsinze Ruhango VC amaseti 3-1. Nubwo Ruhango yigaragaje mu iseti ya gatatu, Police yasoje umukino neza itsinda iseti ya kane (11-25, 16-25, 25-18, 16-25).

APR WVC nayo yatsinze RP Huye amaseti 3-0 mu mukino wayo wihuse. APR yatsinze buri seti ku manota menshi (25-13, 25-9, 25-12), igaragaza ko iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kugera kure muri shampiyona.

Mu yindi mikino yo mu bagabo, EAUR VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-1. Uyu mukino wari urimo guhangana cyane, ariko EAUR yatsinze amaseti atatu muri ane bakinwe, bituma yuzuza amanota atandatu mu mikino ibiri (26-24, 25-27, 25-22, 25-23).

Iyi weekend yagaragaje ko amakipe yose afite ishyaka ryo kwitwara neza, bikaba bitanga icyizere ko shampiyona izaba ishimishije kugeza ku musozo. Abafana n’amakipe bariteguye gukomeza guhatana ku munsi ukurikiraho wa Phase I.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi atsindiwe i Kigali na Djibouti

Inkuru nshya kuri Kiyovu Sports