in

YEGOKOYEGOKO

Twasazwe n’amarira y’ibyishimo tubonye ibyo wa mukarane yakoreye umusore wafashe videwo ye yatumye aba umusitari (video)

Nyuma yuko umukarane witwa Samuel Hagenimana abaye umusitari kubera videwo ye yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga aho yararimo gusunika ingorofani mu muhanda wa Kigali, kuri ubu yamaze kwitura umusore witwa Rachid Pogba wafashe iyi videwo ye yatumye amenyekana.

Nkuko amashusho dukesha imwe muri televiziyo zikorera kuri YouTube abigaragaza, Samuel yateguye igikorwa cyo kwitura Pogba ineza yamugiriye ubwo yafataga videwo yatumye ubuzima bwe buhinduka maze amushyira impano y’isake,igitoki n’ikaziye ya fanta iwe mu rugo.

Pogba akimara kubona izi mpano Samuel yamuteguriye yishimye cyane ndetse aranamushimira avuga ko icyo ashimye cyane ari umutima mwiza Samuel yagize wo kuzirikana ibyo yamukoreye avuga ko buri muntu wese akwiye kuzirikana umuntu wamugiriye neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
2 years ago

Isake izajya imukangura cg nicecekere ubu barakinovoye😂😂😂

0788852453

egide
2 years ago
Reply to  Bernard

Yewe ushatse wabari kuba uretse

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gutanduka n’umikinnyi wayo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi

Buri wese n’inyogo ye: umusore yambitse impeta umukobwa mu buryo budasanzwe bwatunguye abantu(Video)