Ni kenshi iyo ugenda mu nzira cyangwa se, wumva radiyo cyangwa se ureba televiziyo, ntabwo usiba kumvwa abantu benshi bavuga uburyo bavura bikomeye.
Hari n’abajya kure bakemezako bavura ibintu byinshi bigiye bitandukanye , abavura uburemba, abavura cancer ndetse n’ibindi bigiye bitandukanye.
Ubuyobizi bwa minisiteri y’ubuzima ifatanije n’abafatanya bikorwa bayo bashimangiyejo nta muntu n’umwe wemerewe kugenda yamamaza ibikorwa bye ndetse no kuyobya rubanda.
Ibi byose byagaragaye mu myanzuro yasohowe mw’tangazo ryagenewe abaturage n’itangazamakuru dufitiye copy, igaragaza uko ibintu bikwiye kugenda.