in

Turatsinze Jean Claude w’ imyaka 33 yaparamiye imodoka ya Pick up arahanuka abanza umutwe muri kaburimbo

Byabereye mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Miyove ho mu Murenge wa Miyove, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023 mu masaha ya saa tatu z’umugoroba.

Amakuru avuga ko umusore witwa Turatsinze Jean Claude w’ imyaka 33 yuriye imodoka yavaga ahitwa ku ibanda, yerekeza mu isantere ya Miyove, imodoka ubwo yari muri Kaburimbo yashatse gusigara, asimbutse akubita umutwe muri Kaburimbo ahita apfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Miyove Rwitare Rambert yatangarije UMUSEKE dukesha iyi nkuru, uko byagenze.

Ati” Yego byabayeho, urebye imodoka yayuriye igenda ariko Shoferi ashobora kuba atamenye ko hari umuturage uri inyuma, yari imodoka isanzwe ipakira ibintu (Pic up), yamanutse muri Kaburimbo akubita umutwe hasi ahita apfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa atanga inama ku bantu burira imodoka zigenda, cyane cyane urubyiruko ko babireka, kuko bikunze gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati” Turasaba abaturage kuturira imodoka zigenda cyane cyane urubyiruko, kuko bibaviramo impanuka zishyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma, Imodoka nayo ijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi twagiye mu gikombe cy’isi: Iminsi yari imaze kuba 980 Amavubi atabona amanota atatu none ayabonanye n’amahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi

“Muri 2023 ukagenda amasaha 3 ujya ku kibuga” Hugo Broos utoza Afurika y’Epfo atangaje ibimeze nk’urwitwazo nyuma yo gutsindwa n’Amavubi