in

“Tugiye gufata umwanzuro utunyuze.” KNC yahaye amahirwe ya mbere na nyuma FERWAFA

Umuyobozi wa Gasogi United Kakooze Nkuriza Charles nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ntanyurwe n’umwanzuro wavuye mu mukino yahaye amahirwe ya nyuma FERWAFA itagira icyo ikora ku kirego cyabo agahita akijyana muri FIFA cyangwa ahandi.

Kuwa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yakiriwe na Gasogi United kuri Sitade ya Bugesera mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Wari umukino ukomeye ku mpande zombi bitewe nuko amakipe yose yari afite ikintu gikomeye arimo guharanira bijyanye naho amakipe yose yari ahagaze ku rutonde rwa shampiyona rwagateganyo sezo 2022/2023.

KNC uyobora ikipe ya Gasogi United nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1, ntabwo yishimiye uko umusifuzi Celestine yasifuye. Uyu mugabo yemera ko igitego cya mbere Rayon Sports yatsinze Onana ngo yari yabanje gusunika Nizigiyimana Karim Mackenzie ariko akanavuga ko hari igitego cya mbere bibye iyi kipe ye bavuga ko Maxwell yari yaraririye kandi ari ukwibeshya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere uyu muyobozi wa Gasogi United yatangaje ko ikirego bamaze ku cyohereza muri FERWAFA bategereje igisubizo kuri uyu wa Gatatu ariko ngo ni hatagira igikorwa ntahantu iki kirego kitazajyanwa ariko bagahabwa ubutabera. Yavuze ko bagomba gukora ikintu kiraba kinyuze umutima wabo kugirango ibintu birimo kuba muri uyu mupira wacu bicike.

Gasogi United nyuma yo gutsinda yahise ijya ku mwanya wa gatanu n’amanota 36 irushwa 4 n’ikipe ya mbere ariyo APR FC ikaba irushwa amanota 3 na Rayon Sports ya kabiri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto; Kivumbi yaguranye umwenda y’ibihugu n’umuhanzi wo mu Burundi

Abayobozi ba Mukura VS bikuye amata ku munwa