in

TOUR DU RWANDA 2024: Irushanwa rihuruza abanyarwanda bose n’abo mucyaro bakireberaho rigarutse rizenguruka uturere twose tw’Igihugu

Amakipe 16 muri 20 azakina Tour du Rwanda 2024 yamenyekanye, aho iri rushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizagera mu turere 21 kuva tariki ya 18 kugeza ku wa 25 Gashyantare.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ugushyingo, ni bwo habaye igikorwa cyo gutangaza amakipe azitabira Tour du Rwanda 2024, inzira izanyuramo n’abafatanyabikorwa b’iri rushanwa riri mu ayoboye ku Mugabane wa Afurika.

Uyu muhango wabereye Kicukiro ahakorera Akagera Motors, wabanjirijwe no kwakira Komite Nyobozi nshya y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), irangajwe imbere na Perezida wayo, Ndayishimiye Samson.

Tour du Rwanda iheruka kubona Umuyobozi wa Tekiniki mushya, Umufaransa Philippe Calliou, izaba ku nshuro ya 16 kuva ibaye mpuzamahanga, mu gihe izaba ari ku nshuro ya gatandatu ibaye iri ku rwego rwa 2,1.

Umuyobozi Mukuru wa Tour du Rwanda, Kamuzinzi Freddy, yavuze ko irushanwa ry’umwaka utaha rizaba ryihariye dore ko rizaba habura umwaka umwe ngo u Rwanda rwakire Shampiyona y’Isi mu 2025.

Ati “Ntabwo Tour du Rwanda itaha izaba yihariye gusa, ahubwo igiye kubanziriza Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera bwa mbere muri Afurika. Dufite gahunda yo kwerekana irushanwa ryose riri kuba, nyuma yo gukora igeragezwa ryagenze neza ubushize, tubifashijwemo na Canal+ na RBA.”

Yongeyeho ko amakipe 40 ari yo yasabye gukina iri rushanwa, ariko hatoranyijwe 20, arimo 16 yatangajwe kuri uyu mugoroba mu gihe andi azamenyekana bitarenze mu Ukuboza (hagati ya tariki ya 15 n’iya 20).

Undi mwihariko wa Tour du Rwanda 2024 urimo kuba izakinwamo gusiganwa n’igihe ku makipe. Ikazagera mu ntara eshanu n’uturere 21 turimo aka Nyaruguru [i Kibeho] ku nshuro ya mbere.

Inzira zizifashishwa mu Gace ka Mbere n’aka nyuma [ka Munani] ziri mu zizakoreshwa muri Shampiyona y’Isi izaba mu 2025. Gusiganwa n’igihe, buri mukinnyi ku giti cye, bashyizwe hagati mu irushanwa kugira ngo babashe kuruhuka bitewe n’urugendo rurerure.

Muri rusange, Tour du Rwanda 2024 igizwe n’ibilometero 740, agace karekare ni aka Karindwi [Rukomo ya Gicumbi- Kayonza] kareshya n’ibilometero 163.

Philippe Calliou uri gutegura Tour du Rwanda bwa mbere, akaba yari amenyerewe muri Tour de l’Avenir, yavuze ko yishimiye gukorera mu gihugu cyiza n’uburyo yakiriwe.

Yavuze ko mu gutoranya amakipe bagendeye ku guha umwanya amakipe yo muri Afurika nk’umugabane irushanwa rizaberaho ndetse no guha umwanya abareba isiganwa haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kwemeza amakipe akomeye.

Amakipe yabigize umwuga azitabira ni Israel-Premier Tech (Israel), TotalEnergies (U Bufaransa) na Eolo-Kometa Cycling Team (U Butaliyani).

Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Asta Qazadstan Dev Team (Kazakhstan), Groupama-FDJ (U Bufaransa), Bike Aid ( U Budage) na Lottto Dstny (U Bubiligi).

Amakipe y’Ibihugu ni: U Rwanda, Algeria, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice, Eritrea, Ethiopia, u Butaliyani na UCI Centre Mondiale du Cyclisme (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).

Inzira za Tour du Rwanda 2024:

Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare: BK Arena – Rond-point KCC (Gusiganwa n’ibihe nk’ikipe ibilometero 18)

Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare: Muhanga-Kibeho (ibilometero 130)

Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare: Huye-Rusizi (ibilometero 141)

Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare: Karongi- Rubavu (ibilometero 92)

Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare: Musanze- Kinigi (Kwita Izina, gusiganwa n’ibihe buri wese ku giti cye ibilometero 13)

Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare: Musanze-Mont Kigali (ibilometero 93)

Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo (Gicumbi- Kayonza (ibilometero 163)

Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare: KCC-KCC (ibilometero 90).

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Simbona Meddy asigaye akubitwa inshyi za buri munsi” Yaka Mwana yaburiye The Ben nyuma yibyo Joanna amukorera

“Uzi ko arungurutse i kuzimu!”: Abantu bakomeje gutangazwa n’ibintu byabaye ku mugabo wagaragaye ari kugerageza kwiyahura -AMASHUSHO