in

Tour du Rwanda 2023: Umukinnyi wa mbere yegukanye agace ka mbere kavaga i Kigali kajya Rwamagana

Abatura_Rwanda bari bongeye kuryoherwa no kureba igare

Uyu munsi ku cyumweru nibwo isiganwa ry’amagare rizwi nka Tour du Rwanda rya 2023 ryatangiye ku mugaragaro.
Agace ko kuri icyi Cyumweru kavaga mu mugi wa Kigali kerekeza mu Karere ka Rwamagana.

Ethan Vernon wegukanye agace ka Kigali _ Rwamagana

Abasiganwa bahagurutse i Kigali ku kibuga cya Golf bageze mu Karere ka Rwamagana aho etape ya mbere yasorejwe , abasiganwa bazenguruka inshuro eshanu mu mujyi w’aka karere mbere yo gusoza. Nyuma yo kugenda ibirometero 115.6 Km birangira uwitwa Ethan Vernon ukinira Soudal-QuickStep yegukanye Etape I ya Tour du Rwanda 2023.Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Moise waje ku mwanya wa 21.
Abatura_Rwanda bari bongeye kuryoherwa no kureba igare

Ku munsi w’ejo kuwa Mbere abasiganwa bazahaguruka iKigali berekeze mu Karere ka Gisagara.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo y’umunsi: Papa Cyangwe na Kivumbi King barahuye nyuma y’igihe kitari gito barebana ayingwe 

Umwana muto wari kumwe na Perezida Uwayezu Jean Fidele yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma kugaragara ari gufana Rayon Sports (AMAFOTO)