in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Top 10 y’abakinnyi b’umupira w’amaguru bahembwa neza kurusha abandi mu Rwanda

Mu minsi ishize abanyamakuru b’ikiganiro urukiko rw’ubujurire kinyura kuri Radio Fine Fm baricaye bakora urutonde rw’abakinnyi bahembwa agatubutse muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Reba video y’abo bakinnyi:

Tukaba rero twabakusanyireje Top 10 y’urwo rutonde rwashyizwe ahagaraga na Fine Fm Radio.

  1. Jacques Tuyisenge

Uyu ni rutahizamu ndetse akanaba capiteni w’ikipe ya APR Fc, akaba ahembwa ibihumbi 4 by’amadolari y’amerika (4000$), nukuvugako buri kwezi ahabwa arenga miliyoni enye z’amanyarwanda.

    2.Emmanuel Okwi

Uyu ni umugande w’imyaka 28 y’amavuko akaba yaraciye mu makipe akomeye cyane muri Africa nka za Etoile du Sahel, Young Africans ndetse na Simba, akaba uyu mwaka ari gukinira ikipe ya Kiyovu Sport aho azajya ahembwa ibihumbi 3 magana atanu by’amadolari y’amarika (3500$) buri kwezi, nukuvuga miliyoni zerenze eshatu n’igice z’amanyarwanda.

  1. Lamine Moro

Lamine Moro akaba ari umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ghana, ku myaka ye 27 y’amavuko akaba yarakinnye mu makipe atandukanye ku mugabane w’uburayi nka Us Orleans yo mu cyiciro cya gatatu mu bufaransa, kuri ubu uyu musore rero akaba ari myugariro wa As Kigali aho azajya ahabwa ibihumbi 2 magana atanu by’amadolari (2500$) buri kwezi, birumvikana ubwo ni hejuru ya miliyoni ebyiri n’igice z’amanyarwanda buri kwezi.

  1. Muzamiru Mutyaba

Uyu musore w’umugande w’imyaka 28 y’amavuko akaba nawe yarasesekaye mu ikipe ya Kiyovu uyu mwaka, akaba azajya ahembwa agera ku gihumbi na Magana atanu y’amadolari (1500$) buri kwezi, nukuvuga miliyoni n’igice by’amanyarwanda ku kwezi.

  1. Djabel Manishimwe

Uyu ni umusore w’umunyarwanda ukinira ikipe ya APR Fc, ku myaka ye 23 y’amavuko akaba yarashyize umukono ku masezerano amwemerera kuzajya ahembwa icyatanu cy’amadolari (1500$) buri kwezi, ubwo nawe ni hejuru ya miliyoni n’igice by’amanyarwanda buri kwezi.

  1. Fitina Ombolenga

Uyu nawe ni umunyarwanda ukina ari myugariro mu ikipe ya APR Fc,  ku myaka ye 25 y’amavuko, Fitina akaba ahembwa icyatanu cy’amadolari(1500$).

  1. Yousefu

Uyu ni umwarabu ukinira ikipe ya Rayon Sport akaba yaraje avuye muri Raja Cassablanca, yasinye muri Rayon sport umwaka umwe aho azajya ahembwa nawe icyatanu cy’amadolari (1500$) buri kwezi.

  1. Ayoubu

Uyu nawe ni umwarabu watijwe mu ikipe ya Rayon Sport avuye muri Raja Cassablanca, akaba yarasinye kumara umwaka umwe muri Rayon Sport ahembwa icyabiri cy’amadolari (1200$) buri kwezi.

  1. Pinok Vuvu

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko akaba akomoka muri Congo, akaba yarasinyiye ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano amwemerera kuzajya ahembwa icyabiri cy’amadolari (1200$) buri kwezi.

10.Amisi Bizimana

Uyu ni umusore w’imyaka 22 y’amavuko ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, akaba akomoka mu gihugu cy’u Burundi, nawe rero akaba yarasinye kujya ahembwa icyabiri cy’amadolari (1200$) buri kwezi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo ni Rwogere! Imitoma iraca ibintu hagati ya The Ben na Miss Pamella

Umusore yishe umukunzi we agiye guhisha umurambo we dore akaga yahuye nako..