in

NdababayeNdababaye

Umusore yishe umukunzi we agiye guhisha umurambo we dore akaga yahuye nako..

Umusore w’imyaka 31 muri Afurika y’Epfo bivugwa ko yateye icyuma umukunzi we kugeza apfuye,yahitanwe na we n’impanuka y’imodoka yari atwaye agiye guhisha umurambo we.

Ku wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo, umuvugizi wa polisi, Brigadier Selvy Mohlala, yatangaje ko uwafashije uyu musore guhisha iki cyaha ameze nabi nyuma y’impanuka yabereye ku muhanda wa R23 i Standerton, Mpumalanga.

Brig Mohlala yavuze ko ubwo abapolisi bageraga aho impanuka yabereye, basanze abantu batatu bapfuye undi yarokotse.

Ku wa gatatu, Mohlala yagize ati:”Polisi iri gukora iperereza ku kibazo cy’ubwicanyi nyuma y’uko abantu batatu (3) bapfiriye mu mpanuka iteye ubwoba ku muhanda wa R23 hafi ya Standerton mu gihe umuntu wakomeretse yajyanwe mu bitaro bya Standerton”.

Mbere twatekerezaga ko iyi ari impanuka isanzwe, ariko nyuma y’iperereza ryakozwe n’itsinda ry’ababishinzwe, ibimenyetso byagaragaje ibindi kuko hari abakundanye bari bakoreye ibirori mu nzu imwe yo muri ako gace hanyuma abakundana 2 baza gutongana maze umusore w’imyaka 31 atera icyuma umukobwa w’imyaka 33 bakundanaga.

Abandi bari basohokanye bamufashije gushyira umurambo mu modoka ya nyakwigendera bagamije kujya kuwuhisha.

Ubwo bari batwaye imodoka ku muhanda R23, bagonganye n’ikamyo maze umugore wafashije mu gupakira nyakwigendera arakomereka, umusore arapfa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Top 10 y’abakinnyi b’umupira w’amaguru bahembwa neza kurusha abandi mu Rwanda

Umugore usa nka Davido akomeje guca ibintu(ifoto)