Tiwa Savage yinjiye mu rugendo rwo gukina Filime, aho Filime azashyira hanze izaba yitiranwa na bimwe mu bikorwa bye.
Umuririmbyi Tiwa Savage abifashijwemo na kompanyi yitwa Unbound Studios binyuze mu ushami ryayo ritunganya Sinema rya JM Films bagiye gushyira hanze filime yiswe “Water and Garri” izakinwamo n’uyu muhanzikazi uzwi cyane mu muziki wa Africa.
Ni filime yiswe “Water and Garri” yitiriwe umuzingo we muto “Extended play” [Ep] uyu muhanzikazi yari yashyize hanze mu mwaka wa 2021.
Iyi filime yafatiwe mu mujyi wa Cape Coast muri Gana, yerekana Tiwa Savage nk’umunyamideli wahiriwe bidasanzwe n’uyu mwuga muri Amerika ariko akaza kugaruka iwabo muri Afurika guhangana n’imibereho yaho itandukanye n’iyo yari asanzwemo.
Mu butumwa uyu muhanzikazi yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Ni ibihe bigiye kuba ibidasanzwe, inzira yanjye ya mbere inyerekeza ku kuba umukinnyi wa filime n’umuyobozi.