in

Titi Brown yavuze ikintu gikomeye Yago yamukoreye bigatuma yiyakira muri gereza kuko yari yariyanze kugeza n’aho yenda no kwiyahura

Ishimwe Thiery wamenyekanye nka Titi Brown, uherutse kugirwa umwere nyuma y’imyaka 2 ari muri gereza akurikiranyweho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure, yavuze ukuntu byamunaniye kwiyakira.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Titi Brown yavuze ko akigera i Magererage, kwisanga byaramugoye, ibiryo biramunanira kugeza ubwo atakaza ibiro byinshi cyane.

Titi Brown yakomeje avuga ko yumvaga ko abakunzi be bamwanze kubera icyaha yakekwagaho, gusa nyuma y’uko Yago amusuye muri gereza, byatumye atangira kwiyakira.

Titi yavuze ko nyuma y’uko Yago amusuye, ikiganiro bagiranye cyagiye kuri YouTube maze umwe mu bacungagereza amujyana ahiherereye maze amwereka icyo kiganiro.

Nyuma yo kureba icyo kiganiro, Titi Brown yasomye comments maze atungurwa n’ukuntu abakunzi be bamuri inyuma bituma asubira muri gereza afite akanyamuneza, atangira kwisanga ndetse ararya n’iburyo bikamanuka.

Yakomeje avuga ko iyo izo comments ziza kuba arimbi (zimucira urubanza), yari no gufata umwanzuro wo kwiyahura.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kicukiro: Umusore w’igisambo yarwanye n’umugabo ku manywa izuba ricanye nyuma yo kumwiba akamufata [videwo]

Addax SC ya Mvukiyehe Juvenal iri mu zambere! Uko urutonde ruhagaze muri Shampiyona uko y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru