Umubyinnyi Titi Brown wagizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana utarageza imyaka y’ubukure, kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023 yahise asohoka mu Igororero rya Mageragere asaba ubufasha.
Uyu musore wasohotse ubona nta kibazo afite ku mubiri, agisohoka i Mageragere byamusabye nko gukora ikirometero yihuta amaze kuharenga imodoka yarimo irahagarara abanza gutora akayaga ko hanze mbere yo gutaha.
Mbere yo gutaha uyu musore yabanje kuramutsa buri umwe wari wagiye kumwakira ndetse anagirana ikiganiro kigufi n’itangazamakuru ryari ryitabiriye ku bwinshi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Titi Brown yavuze ko ashimira buri umwe wamubaye hafi mu buryo ubwo aribwo bwose.
Ati “Maze imyaka ibiri hano hano, ndashimira Imana inkuye hano. Nafashwe ari njye ureberera umuryango ariko amakuru nakurikiranaga namenye ko nta kibazo gikomeye bagize, ntawavuye mu ishuri, byose ni ukubera abantu kandi ndabashimira.”
Uyu mubyinnyi wari ufite amarangamutima agaragarira buri wese, yavuze ko ikintu afata nk’igitangaza kuri we ari uko itariki yafatiweho ariyo anarekuriweho. Ati “Ni itariki ifite ikintu kinini ivuze ku buzima bwanjye!”
Nubwo arekuwe ariko, Titi Brown yavuze ko agikeneye abantu, ati “Ntababeshye, sinabahisha ko mfite ihungabana kuko imyaka ibiri ni myinshi, ndabakeneye mumbe hafi, munganirize mbega nkeneye abantu mu buryo bwose.”