in

YEGOKOYEGOKO

Tidjara Kabendera yashyize hanze amafoto ya kera y’abana be atanga ubutumwa bwafasha abatari bake

Tidjara Kabendera wamamaye mu itangazamakuru yerekanye amafoto yo mu bwana bw’abasore be abyiruye, maze agaruka ku basore batera inda abakobwa bakabatera umugongo aboneraho no gukebura abakobwa bangisha abana babo ba se bababyaranye.

Mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram, Tidjara Kabendera yongeye gusaba abasore batera inda abakobwa kwirinda kubatera umugongo.

Muri ubu butumwa buherekejwe n’ifoto igaragaza Tidjara Kabendera ari kumwe n’abana b’abahungu babiri bakiri bato ndetse n’indi barabaye abasore, yavuze ko ubu butumwa yabugeneye ababyeyi b’abagore banyuze mu nzira zo kurera bonyine.

yagize ati” nyamuneka basore batera inda….ntumukadutembereze biravunaaa).
Jye ndavuga nka TK kdi murabizi ko ndi umubyeyi kdi mukuru:Mubyukuri kurera wenyine biravuna ariko burya ntawusimbuka igeno mugihe uhuye nicyo kigeragezo hari ibyo wirinda:

Nubwo kurera wenyine bivuna kdi biryana, jye kugiti cyanjye mbona nta mu Maman ukwiye guhanisha mugenzi we kumwima umwana impamvu:1)urabizi ko uwo mugabo mubi kuri wowe,wita amazina yose ushaka,utuka uko wiboneye uwo mwana wawe amwita Se?Papa?urabizi?icyo bapfana ntaho gihuriye nicyo wowe mupfana

2)Uwo mwana wima uburenganzira bwo kubona se ujya umutekerezaho?ukishyira mu mwanya we?ujya utekereza yakuze yarunze ubumwe na se?bavugana baganira?nonese uzaba uruhira iki?ubiba inzangano zitazaramba?

Umana akurana Depression,stress,ibinazo n’umutima mubi!(Wowe ntiwabibona kuko utabasha kubibona ariko nkubwije ukuri ko ariko biri)

3)Uba ubiba abanzi babiri mu myaka iri imbere kuko byanze bikunze hari imyaka izagera bagukundanireho nkumwana nase aho uzaba utagifite ububasha beo kumutegeka!

Reka nkubwire ko niyo waba warashatse undi mugabo mubana ntuzime umwana uburenganzira kuri se kuko mubana ni umugano wawe ariko si papa wumwana wawe nawe azakenera kugira amaraso ye amwitaho!
Wowe nkumugore wabikora ute kugira ngo unezerwe?
:Icya mbere ugimba kumenya ko ibyo uri gucamo nuwo mwabyaranye uwo mwana nta ruhare yabigizemo yewe atigeze agusaba ko wamubayara muri ubwo buryo,ugimba kwiha Imana akaba ariyonigihitiramo kdi Imana ntizaguhitiramo urwango izakwereka inzira nyayo inezeza umutima wawe nuwumwana wawe!

Wawundi utagufasha mureke abeho ubuzima yahisemo ntumuhutaze kuko ntiwamenya ikihishe inyuma yuko atari gufasha umwana we
Ahubwo wowe omoka womore ibikomere mukwiyubaka kdi burya umwana iyo akuze utaramubabaje muburyo navuze haruguru agukunda kurushaho (arabigukundia kuko aba yaramaze kumenya ukuri no kukubona)

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Hey
Hey
2 years ago

Ntabwo byoroshye nagahinda gusa

Umumotari yakubise umugeri udasanzwe mugenzi we ubwo bari batwaye moto (Videwo)

Paul Pogba na Nyina umubyara bahishuye ikipe bashyigikiye mu gikombe cya Africa (video)