in

Thomas akomeje kubereye APR BBC umutwaro, REG BBC iyihagarikira umuvuduko!

Ikipe ya REG BBC yatsinze APR BBC amanota 79-72 mu mukino wa kabiri wa kamarampaka ya Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball, byatumye amakipe yombi anganya intsinzi imwe kuri imwe (1-1). Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, muri BK Arena.

REG BBC yatangiye umukino iri hejuru, ifashijwe cyane na Cleveland Thomas watsinze amanota menshi mu gace ka mbere, karangiye iyoboye ku manota 26-11. Mu gace ka kabiri, APR BBC yazamuye urwego, binyuze kuri Youssoupha Ndoye na Axel Mpoyo. Gusa REG yakomeje kuyobora umukino, igice cya mbere kirangira ari 40-34.

Mu gace ka gatatu, REG BBC yakomeje kuba ku isonga nubwo APR BBC yari ikomeje gukina yitanga, agace karangiye ari 61-51. APR BBC yagarutse mu gace ka nyuma ishaka gukora ibitangaza, ariko REG BBC yongera kuganza, by’umwihariko kubera Cleveland Thomas wagaragaye cyane.

Umukino wa gatatu uteganyijwe ku Cyumweru, saa 18:30 muri BK Arena, ukazagena indi kipe iyobora kamarampaka. Mbere y’uyu mukino, UGB yatsinze Patriots BBC amanota 96-83 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Thomas akomeje kubereye APR BBC umutwaro

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Amakipe yo muri Afurika agiye kujya ahabwa akayabo na CAF mbere y’amarushanwa

Agahinda k’umugore wa Bishop Gafaranga nyuma yo gusohorwa mu rukiko, mu rubanza ruregwamo umugabo we

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO