in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Thierry

Amazina

Thierry ni izina rifite inkomoko mu Kidage ku izina Theodoric risobanura umuyobozi w’abantu.

Bimwe mu biranga Thierry

Ni umuntu ukunda gutembera no kwitegereza ibyiza nyaburanga kandi aba ashaka kugera ku iterambere rishoboka, atazitiwe n’umuco cyangwa za kirazira.

Ni umuntu ukunda kuvugisha ukuri, yanga akarengane kandi agira ikinyabupfura, ibyo bigatuma amerera nabi abatagira imyitwarire myiza.

Kubera ukuntu agira gahunda mu byo akora, Thierry hari igihe aba ameze nk’umuntu udakunda impinduka.

Iyo atarakumenya neza, arabanza akamera nk’umuntu ujunjamye ariko iyo mu menyeranye arasamara akarenza urugero.

Agira ishyaka cyane ku murimo, icyo yiyemeje gukora agishyiramo imbaraga ze zose akaba yanakibaza inshuti ariko kikagerwaho.

Aba ashaka gukundwa no gushimirwa cyane kuri buri kintu cyose yemwe no kumushimira ko yambaye neza.

Ntabwo azi kwihangana kandi rimwe na rimwe usanga nta gahunda agira.

Zimwe mu mbuga zisobanura amazina y’abantu nka babynamewizard.com, zivuga ko Thierry akunda kwiga ibintu byitumanaho, akunda guhanahana ibitekerezo, akunda kandi kwiga ibijyanye n’amasomo y’ubumenyi cyangwaibijyanye na politike.

Iyo bigeze mu rukundo, Thierry arakunda kandi akizera cyane ntabwo ajya apfa kumva amabwire.

Ntabwo apfa kwerekana urukundo rwe cyangwa amarangamutima ye.

Iri zina ryitwa ab’igitsina gabo, Thierry bisobanura “umunyembaraga, umuyobozi w’abaturage.” Rifite inkomoko mu myemerere ya kera y’aba Teutons (bibumbiyemo abadage, abo muri Scandinavia, aba Anglo-saxons n’abandi bo mu majyaruguru y’uburayi) bari bafite imyemerere ya gipagani. Baje guhinduka abakirisitu imyaka 1000 nyuma y’ivuka rya Kristu.

Thierry ni muntu ki?

Thierry agira amarangamutima gusa agerageza kubihisha. Iyo umurebye ubona yitonze kandi agira amahane. Guhita yizera umuntu bamenyanye vuba biramugora, afata igihe gihagije cyo kwiga ku bantu bamukikije. Yita ku bantu, yiha inshingano kandi akamenya kuzuzuza, akunda gutanga ubufasha kandi igihe cyose umukeneye agerageza kuboneka. Azi gukemura ibibazo igihe bivutse. Gusa yigaragaza mu mashusho menshi atandukanye ku buryo utapfa kumumenya wese. Agaragara nk’umuntu uhamye (strict), wihagazeho (serious), wihangana kandi ufite umurongo agenderaho. Kubera ukuntu yigaragaza mu buryo bwinshi, ku rundi ruhande agaragara nk’umunyakavuyo, ufite umutima woroshye kandi ukunda imikino.

Thierry ahora ashakisha icyatuma atera imbere, igihe bibaye ngombwa ko hari impinduka zimusaba kwiyemeza, abanza kubitekerezaho cyane. Arakazwa n’ubusa kandi akunda gutegeka. Iyo akiri umwana aba agira ibanga cyane kandi ntiyishimira abantu bamukosora iyo akoze nabi. Akenera umuntu uhora umutera akanyabugabo kuko muri we atekereza ko abantu batamwumva.

Thierry akunda iki?

Abantu bitwa ba Thierry bakunda ukuri, ubutabera n’ikinyabupfura, ntibakunda na gato umuntu utabifite. Muri kamere yabo bashoboye ibijyanye no kuzigama amafaranga ndetse no kugira ibyo bubaka. Thierry aba ashaka kubona abantu bamukunda ariko cyane cyane bamukundira ibitekerezo bye cyangwa ibyo ashoboye gukora. Akunda gusangira ibitekerezo n’abandi. Mu bijyanye n’urukundo Thierry ni indahemuka gusa kwereka umukunzi we amarangamutima ye n’uko yiyumva biramugora.

Thierry yishimira kwita cyane ku kazi akora, akunda kuba yakora ibijyanye n’ubumenyi bw’isi, kwigisha, mbese ibintu bimuhuza n’ubuzima bwaba ubw’abantu cyangwa inyamaswa.

Ibyamamare byitwa iri zina

Thierry Daniel Henry

Yamenyekanye mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal, ubu ni umunyamakuru kuri televiziyo yo mu bwongereza yitwa Sky Sports.

Thierry Schauffausser

Ni umwanditsi w’umufaransa akaba n’umukinnyi wa filime.

Thierry Lhermitte

Ni umukinnyi w’amafilime mu bufaransa umenyerewe mu mafilime y’urwenya. Twavuga nka Un Indien Dans La Ville, Le Pere Noel Est Une Ordure n’izindi.

Usanze hari umuntu uzi witwa Thierry uteye gutya?

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Knowless Butera yageneye Safi Madiba ubutumwa bwihariye mbere yuko akora ubukwe

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Theogene