in ,

Knowless Butera yageneye Safi Madiba ubutumwa bwihariye mbere yuko akora ubukwe

Butera Knowless na Safi Madiba ni bamwe mu byamamare bakundanye igihe kitari gito ndetse urukundo rw’aba bombi rwavuzwe igihe kitari gito bitewe n’uburyo aba bombi barugaragarizanyaga babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoreshaga bose.

Image result for safi madiba na knowless
Safi Madiba na Knowless bagikundana 

Ubwo Knowless yari mu kiganiro Isango na Muzika yabajijwe niba Safi aramutse amutumiye yajyayo yavuze ko amutumiye kandi nawe akaba ahari yajyayo nta kibazo. Ku kijyanye n’impanuro yaha Safi Madiba wanahoze ari umukunzi we ubu akaba yitegura kurushinga yagize ati: “Ubutumwa namuha ni uko ubu ahinduye ubuzima, namwifuriza ubukwe bwiza n’umukunzi we ariko nanamubwira ko abaye undi muntu agomba kuba umugabo bitari kuba umugabo ku bwanwa gusa. Ikindi namubwira azabyare hungu na kobwa azagire umugisha mu bukwe bwe. Ikindi namubwira nanone azagire ishya n’ihirwe mu rugo rwe n’umugeni we.”

Related image

Knowless akaba yarakunze kugaragaza ko Safi Madiba asa n’aho agaragaza ubwana cyane mu rukundo cyangwa se akaba asa naho aba atazi ibyo arimo ibi mbere akaba yaragiye abigaragaza mu ndirimbo cyane cyane nk’iyo bahuriyemo na Safi(Indirimbo Vuba vuba ya Zizou) aho baririmbye bikiranya maze Knowless akamucira amarenga y’icyo bapfuye aho yagize ati: “Wari umwana ibyawe ntaho biva ntaho bigana. Isomo niba utararifashe bazongera bakwereke[…] Tulia ushyire umwana mu mago”. Aha Knowless akaba yarasubizaga amagambo ya Safi wavugaga ko Abatagiri nta mpuhwe bamugiriraga aho yifatiraga umwana bakamujya(Akaba yarasaga n’uca amarenga kuri Clement wari waramutwaye Knowless) amwereka ko ikibazo atari abatagiri ahubwo ari ubwana bwe bwabiteye ndetse ko natisubiraho n’uwo avuga yabonye bazongera bakamutwara.

Related image

Ibyo Knowless yabwiraga Safi bisa n’aho byasohoye ubwo umukunzi we mushya Parfine Mutesi bakundanye igihe ndetse banateganya kubana baje gushwana mu kanya nk’ako guhumbya ari na bwo yahise ahura n’umukunzi we bari kumwe ubu bakaba bataramarana igihe kinini ariko bakaba bateganya kurushinga vuba aha.

Source: iwaculive

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu ukomeye w’ikipe ya Manchester City yakoze impanuka iteye ubwoba Imana ikinga ukuboko(Amafoto)

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Thierry