in

Ugira neza ineza ukayisanga imbere Thierry Henry yituwe ibyo yakoreye Lamine Yamal

Thierry Henry wahoze akinira FC Barcelona, yashimangiye ubucuti afitanye na Lamine Yamal, rutahizamu ukiri muto wa Barça, ubwo yasabaga uyu musore umwambaro yari yambaye mu mukino wa El Clásico wabaye ku wa 11 Gicurasi 2025. Uwo mwambaro ngo yawushakaga ku bw’umuhungu we w’umufana ukomeye wa Yamal.

Uyu mukino warangiye FC Barcelona itsinze Real Madrid ibitego 4-3, Yamal atsindamo igitego kimwe cy’ingenzi. Henry, uri mu bagize amateka akomeye muri Barça, yavuze ko yari afite icyifuzo cy’uko umuhungu we yagira uwo mwambaro w’umukinnyi w’icyitegererezo nka Yamal.

Nk’uko byatangajwe na Cadena SER, Yamal ntiyatinze kwemera, ahubwo yamwibukije ko na we yigeze kumugenera umwambaro ubwo yari akiri umwana muto, amusaba ko basaranganya impano. Ibi byagaragaje ko ubusabane mu mupira w’amaguru bushobora kurenga ibihe n’ibihe.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Barcelona igiye gukorera Hansi Flick ikintu gikomeye

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO