in

Thierry Froger wa APR FC yemeje amakuru ataguye neza abafana ba APR FC

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2023, Nibwo ikipe ya APR FC iri bukine na Pyramids yo mu Misiri mu mukino wa Kabiri wa CAF Champions League idafite Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’.

Ni amakuru yaje kwemezwa n’umutoza wa APR FC, Thierry Froger wavuze ko atazaboneka nyuma yo kugirira imvune mu mukino wa shampiyona APR FC yanganyijemo na Marines FC 2-2.

Nshimirimana Ismael “Pitchou” ntiyakoranye imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa Gatatu, gusa yakoze imyitozo yihariye yitabwaho n’umutoza wa fitness.

Nubwo ikipe yamutwaye mu Misiri, Pitchou ntiyari ameze neza ariyo mpamvu byarangiye atabonetse.

Kuri uyu wa Kane,APR FC yakoreye imyitozo ya nyuma kuri 30 June Stadium bazakiniraho ku isaha y’umukino.

APR FC irasabwa kunganya ibitego cg gutsinda uyu mukino ikaba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze mu matsinda ya CAF CHAMPIONS LEAGUE.

APR FC irasabwa kunganya ibitego cyangwa gutsinda uyu mukino ikaba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze mu matsinda ya CAF CHAMPIONS LEAGUE.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyezamu w’ikipe ikomeye muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Shaggy yumvishe indirimbo ya Bruce Melodie arayikunda bituma amwisabira ko bahatwikana