in

The Trainer yashyize ukuri hanze ku mwana Keza Terisky atwite

Laurien Izere uzwi ku izina rya The Trainer nyuma yo gutandukana n’umunyamideli Keza Terisky yavuze ko umwana uyu munyamideli atwite ari uwe bitandukanye n’ibyo abantu bavugaga ko ari na yo mpamvu yatumye batandukana ko inda atari iye.

The Trainer na Keza ubwo bari mu rukundo bakunzwe na benshi bitewe n’uburyo biyerekaga abakunzi ba bo cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bikaba byaraje kubabaza benshi ubwo bavugaga ko batandukanye.

Byabanje kuvugwa ko ari ’Prank’ barimo, byaje gufata indi ntera ubwo Keza yagaragazaga ko atwite bituma benshi bibasira Trainer bavuga ko yanze uyu mukobwa ari mu bihe bigoye, abandi bakavuga ko umwana yaba atwite atari uwe.

Trainer yashimangiye ko umwana ari uwe, ko ibyavuzwe byose byari amagambo kandi ko utabuza umuntu kuvuga, gusa ngo ntabwo yashyira amabanga y’urugo hanze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kera kabaye FERWAFA yakemuye ibibazo byahoraga hagati ya Rayon Sports n’andi makipe!

Isi iragana aharindimuka! Dore ifoto ya Bwiza na Juno bakora ibiteye isoni bivugwa ko bakundana