Laurien Izere umusore uzwi nka The Trainer mu bucuruzi bw’imyambaro y’abagabo n’abagore akaba umwe mu batoza bubatse izina mu myitozo ngororamubiri yatangaje ko nta mikino y’inkundo ashaka.
Uyu musore w’ibigango bikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yifuza amafaranga n’umwana we gusa muri uyu mwaka wa 2023 kandi ibyo byombi bikaba intego z’ibanze ziruta izindi.
Abinyujije kuri Instagram ati ‘Intego z’ibanze mu 2023 ni umwana wanjye n’amafaranga’ The Trainer akomeza agira ati ‘Nta kindi nkeneye kitari icyo, nta mikino n’ inkundo za hato na hato ‘Nshaka amafaranga nta mikino nta nkundo nifuza’ .
The Trainer atangaje ibi mu gihe benshi mu bamukurikira bamurase amashimwe nyuma yo kwibaruka imfura ye na Keza Terisky bamwe bakanabasaba ko basubirana kugira ngo umwana azarerwe n’ ababyeyi bombi.