in

Umwarimukazi yishe umugabo we ahita amwishyingurira

Umwarimukazi w’Umwongereza  witwa Fiona Beal w’imyaka 49 wigishaga mu mwaka wa gatandatu ku ishuri ryisumbuye rya Eastfield Academy ,yahamwe n’icyaha cyo kwica umugabo we witwa Nicholas Billingham amuteye icyuma mu ijosi yarangiza agahita amwishyingurira mu busitani bw’urugo rwabo.

Ikinyamakuru The New York Post kivuga ko kuwa mbere tariki  13 Werurwe 2023 aribwo Fiona yahamijwe n’urukiko rwa Northampton icyaha yo kwica umugabo we bari bamaranye imyaka 17 nyuma yo kumucyekaho kumuca inyuma .

Iy’inkuru ikomeza ivuga ko uyu  mugore yishe atereye icyuma umugabo we mubwogero ku itariki 1 Ugushyingo 2021 ,icyakora ngo bikaba byaramenyekanye ko yamwishe muri Werurwe ,mu mwaka wa 2022 nyuma yo kumara igihe abo bakorana baramubuze bagahitamo kwihamagarira polisi.

Uyu mugabo yishwe n'umwarimukazi wari umugore we
Uyu mugabo yishwe n’umwarimukazi wari umugore we

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mutesi Jolly yabaye igitaramo kuri Twitter nyuma yo gutangaza ikintu agiye gutangira gukora ntikivugweho rumwe na benshi

The Trainer nyuma yo kwibaruka imfura ye na Keza Terisky yatangaje amagambo yateye urujijo benshi