Mu marira menshi avanze n’inseko byuzuye ibyishimo, niko The Ben yasohotse mu kibuga cy’indege ameze. Mbere yo kugera aho abanyamakuru bari bamutegerereje byabanje kumunanira arunama yifata mu mavi.
Saa 11h50’ nibwo The Ben yari ageze i Kanombe. Yakiriwe n’abantu benshi barimo abakozi ba East African Promotors, abanyamakuru n’umuvandimwe we Dan Scott.
Mu ijambo rimwe yashoboye kuvuga nubwo abashinzwe umutekano we batari boroheye abanyamakuru bashaka kumuvugisha, yagize ati “Sinzi neze niba ndi mu Rwanda. Gusa niba ariho ndi, abanyarwanda bazaza mu gitaramo cyanjye nzabamara irungu bitindeâ€.
Kuba atiyumvisha neza ko yageze mu Rwanda, ngo ni uburyo bicye yabonesheje amaso ye atarasohoka mu kibuga byarahindutse byose.
Biteganyijwe ko agirana ikiganiro n’abanyamakuru saa kumi n’igice kuri Portofino i Nyarutarama ku rugendo rwe mu Rwanda n’imyiteguro y’igitaramo.
Akaba aje mu gitaramo kitwa ‘East African Party’ kiba tariki ya 01 Mutarama buri mwaka. Nicyo gitaramo gisumba ibindi biba mu ntangiriro z’umwaka.
Bruce Melodie, Charly & Nina na Yvan Buravani nibo bahanzi baba mu Rwanda bazaririmba muri icyo gitaramo. Kwinjira bikaba ari 10.000 frw mu myanya y’icyubahiro VIP na 5000 frw ahasigaye hose.