Andi mafoto mutabonye yaranze ubukwe bw’umunyamakurukazi Clarisse Uwimana

Kuri uyu munsi nibwo umunyamakurukazi Clarisse Uwimana yasabwe ndetse anakobwa n’umukunzi we Betrand Festus mu birori bibereye amaso.

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 ubera Rebero mu busitani bwo mu Ijuru (Garden Heaven).

Mu birori bibereye ijisho Clarisse Uwimana yasohowe n’umuhanzi Massamba Intore ukunze gusohora abageni mu ndirimbo ze zikunzwe n’abenshi.

Clarisse Uwimana n’umwe mu banyamakuru ba siporo bafite izina rikomeye dore ko yagiye yitabira bimwe mu bikombe bikomeye muri africa ndetse aherutse kwitabira igikombe cy’africa.

Amafoto: Isimbi