in

The Ben yakojeje ibaba muri wino ubundi yandikira se uherutse gutabaruka ubutumwa bukomeje gukora abatari bake ku mutima

The Ben yakojeje ibaba muri wino ubundi yandikira se uherutse gutabaruka ubutumwa bukomeje gukora abatari bake ku mutima.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben, yaje gushyira hanze ifoto ya papa we akiri umusore avuga ko yari umuntu mwiza, yagize ati “Papa, uko mfashe iyi foto yawe, wari ukiri muto kandi utangaje, ibyo byari ibihe twese twibuka ubwo wari umubyeyi buri muntu wese yakwifuza kugira ndashaka ko ubwonko bwanjye buguma gusa butekereza kuri ibyo bihe.”

Akomeza agira ati: “Twavukiye mu buhungiro ariko wagiye uhangana n’ibibazo bitabarika, kugira ngo wubake ubuzima bwacu, ibyo bihe nibyo nahisemo kugumana mu mutima.”

The Ben yagaragaje ko hari igihe se yigeze ahangana n’abadayimoni nta muntu wabikekaga, ati “uretse ibyo bibazo byawe byari bikomeye, ntabwo nigeze mpagarika kumenya uko umerewe ndetse no kukugarura ku rumuri. Byari bibabaje kubona unshyira kure yawe muri icyo gihe ariko ntabwo nigeze ngutererana na gato, nk’uko utigeze ubidukora mu gihe wari umubyeyi mwiza. Nshaka ko umenya ko nizerera mu mbaraga zo gucungurwa.”

Yavuze ko kuri we yizera ko hari amahirwe yo kubabarira no kubona amahoro nubwo mu bihe byashize hagiye habaho ibiruhije.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze! Umugore yisanze mu maboko atari aye nyuma yo kubyara umwana akaza kuvuga ko yahise aribwa n’imbeba zo mu nzu

“Wishyurire umuntu ishuri agutange guhura na Perezida?”: Umugabo wishyuriye ishuri Bruce Melodie yagaragaje imbamutima ze nyuma yo kubona uyu muhanzi aramukanya na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame