in ,

The Ben Atangaje Igihe Indirimbo Ye Na Diamond Platnumz Izagira Hanze

Abantu bamaze iminsi bategerezanyije amatsiko indirimbo y’abahanzi The Ben ndetse na Diamond Platnumz nyuma yaho hagaragaye amafoto ndetse n’uduce tw’amashusho ubwo aba bahanzi bakoraga iyi ndirimbo muri studio ndetse banafata amashusho yayo, hakiyongeraho kandi ko bamaze iminsi bayamamaza yaba The Ben cyangwa mugenzi we Diamomd Platnumz.

Kurubu abakunzi n’abakunda ibihangano byaba bahanzi bombi bakaba bahishiwe, dore ko The Ben yamaze kurarika abakunzi be abamenyesha ko indirimbo ye igihe gusohoka ndetse anatangaza igihe izagira hanze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yashyizeho ifoto yamanaza indirimbo ye yakoranye na Diamond maze abaza abafana ati “Ninde witeguye ku munsi wejo? akurikizaho amadarapo menshi y’ibihugu bya Africa maze yongeraho ati “Africa Haguruka“.

Nkuko The Ben abitangaje iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi ku mugabane wa Africa ishobora kujya hanze ku munsi wejo tariki ya 2 Mutarama 2022. Iyi ikaba yaba ari impano nziza y’umwaka mushya ahaye abafana be nyuma yaho amaze igihe kinini adashyira indirimbo hanze.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyabaye ubwo amashusho y’indirimbo ya Phil Peter yafatwagwa (Amafoto)

Amarangamutima ya Meddy ku bageni biganye positeri we na Mimi bakoresheje bifotoza mu bukwe bwabo