in

The Ben aragisha inama nyuma yo gusekwa cyane

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi w’indirimbo z’urukundo, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yakoze ubukwe na Miss Uwicyeza Pamela nyuma yaho uyu muhanzi aterwa amabuye na benshi.

Icyatumye The Ben avugwa cyane ni uko mu bukwe uyu muhanzi yagaragaraye afite umusatsi nyuma yaho gato agahita agaragara ntawo afite benshi bakavuga ko wari uwo bashyizeho gusa ngo ahatambukane umucyo.

Uyu muhanzi abingujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasabye abakunzi be ko bamugira inama. Yafashe ifoto afite umusatsi ayihuza n’indi nta musatsi arabaza ngo ” Nigumire ntamusatsi?”

Uyu muhanzi yanasohoye indirimbo nshya yitwa “Ni Forever” yakunzwe na benshi bitewe ni uko yashimagizaga umugore we Uwicyeza Pamela babanye bamaranye igihe bakundana.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hari gushyirwamo amatara agezweho! Imirimo yo kuvugurura sitade Amahoro igeze ku musozo – AMAFOTO

Rutahizamu wa APR FC niwe wegukanye igihembo cy’uwitwaye neza kurusha abandi bose mu kwezi gushize k’ukuboza 2023