in

Tesiya wari wakatiwe igifungo cya burundu yaje kugirwa umwere nyuma y’uko umuvandimwe we yashinjwaga kwica yaje kugaragara ari muzima

Mu mwaka wa 2017 nibwo mu karere ka Rwamagana habaye urubanza rwasize inkuru i musozi abantu bacika ururondogoro.

Uru rubanza rwasize Rucamubicika Tesiya ahamijwe ku rwego rwa mbere mu rubanza icyaha cy’ubwicanyi yakoreye mukuru we Ngoboka Isaac. Ni urubanza rwaciwe ku itariki 31/01/2017.

Uyu warezwe yari yahanishijwe igifungo cya burundu ariko ku itariki 13/08/2019 Urukiko rukuru, urugereko rwa Rwamagana, rwarusubirishijemo agirwa umwere nyuma yo gusanga Ngoboka Isaac yari yaragiye muri Tanzania.

Icyagaragariye uru rukiko mu gusuzuma ikirego gisubirishamo ingingo nshya urubanza rwabaye itegeko ni uko Ngoboka Isaac ataapfuye ahubwo ariho bikagaragazwa na ‘Attestation de vie’ ya Ngoboka Isaac y’Umurenge wa Nyamugali batuyemo yatanzwe kuwa 11/10/2018 yabaga muri Tanzania nk’uko bigaragazwa n’icyemezo cyo kuwa 25/05/2017 cya Gereza ya Kitengule cy’aho Ngoboka Isaac yari afungiwe guhera 2016 kugeza atahutse.

Umwanzuro w’urukiko wemeje ko Rucamubicika Tesiya agirwa umwere ku cyaha cyo kwica Ngoboka Isaac. Rutegeka ko arekurwa; ruvuga ko rutasomewe igihe kubera akazi kenshi. Rwaciwe rutyo kandi rusomerwa mu ruhame ku wa 13/08/2019.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi ni nyamaswa yambaye uruhu rw’umuntu! Umugabo yambuye umwana we ubusa maze aramuzirika amubamba ku biti aboshye (VIDEWO)

Asanzeyo Haruna Niyonzima! Rutahizamu wakanyujijeho mu makipe nka AS Kigali na Rayon Sports yamaze gufata rutemikirere ajya mu ikipe yo muri Libya