in

Ten Hag akomeje kugorwa n’inshingano nshya muri Bayer Leverkusen

Mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Kane, tariki 18 Nyakanga 2025, ikipe ya Bayer Leverkusen yatsinzwe ibitego 5-1 n’ikipe y’abato ya Flamengo U20. Ni umukino wa mbere wa Erik ten Hag ayoboye iyi kipe yo mu Budage nyuma yo gusimbura Xabi Alonso.

Uyu mukino waranzwe n’imyitwarire idasanzwe ya Flamengo yihariye umukino kuva utangiye kugeza urangira. Lorran yafunguye amazamu ku munota wa 2, abandi barimo Matheus Gonçalves, Pedro Leão na Gusttavo nabo bashyiramo ibindi bitego. Leverkusen yatsinze igitego kimwe cy’impozamarira ku munota wa 71.

Ten Hag yavuze ko nubwo batsinzwe, icyo yishimiye kurusha ibindi ari uko nta mukinnyi wakomeretse. Yagize ati: “Tugomba kwirinda gutsindwa muri ubu buryo, ariko kuri njye, ik’ingenzi ni uko nta mukinnyi n’umwe wagize imvune. Byari kuba byiza iyo dukina uyu mukino nyuma.”

Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo gukosora no gukarishya ikipe mbere y’uko Shampiyona itangira.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester United mu Rujijo: Rashford, Garnacho n’abandi Batanu Basabye Guhindura Amakipe

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO