in

Telegram yazanye uburyo budasanzwe bushobora gutuma bamwe basezera kuri WhatsApp.

Urubuga nkoranyambaga rwa Telegram rwatangije uburyo bwo gukura ubutumwa kuri WhatsApp akubushyira kuri uru rubuga, ibi bishobora gutuma bamwe bava kuri WhatsApp bakoyoboka Telegram.

Gusa ngo ubu buryo bushoboka kuri telefone zikoresha iOS ndetse na Android. Ubu buryo buje nyuma y’aho abantu benshi bakomeje kwinubira amavugurura ya WhatsApp aho bakeka ko amabanga yabo azashyirwa hanze n’uru rubuga bityo bakayoboka izindi mbuga zirimo Telegram na signal.

Mumpera z’umwaka ushize nibwo WhatsApp yashyizeho amabwiriza mashya, asaba abayikoresha kuyiha uburenganzira bwo kuzajya isangiza amakuru yabo n’ikigo cya Facebook, ari na cyo kiyigenzura.

Uburyo bushya bwo kwimura ubutumwa bw’ibiganiro umuntu yakoreye kuri WhatsApp abushyira kuri Telegram, buje mu gihe uru rubuga ruri kwishimira kugera ku barukoresha basaga miliyoni 500.

Kuba abantu bashobora kwimukana ubutumwa bwabo bajya kuri Telegram, bivuze ko benshi bashobora kuyiyoboka bagatera umugongo WhatsApp.

Ikinyamakuru The Verge cyatangaje ko kwimura ubwo butumwa bishoboka ku bwaganiriwe hagati y’abantu babiri cyangwa ubwabereye mu itsinda (group).

Kuvana ubutumwa kuri WhatsApp ubujyana kuri Telegram, ujya aho waganiriye ubwo butumwa (niba ari mu itsinda cyangwa ari hagati yawe n’undi muntu), ugakanda hejuru ahantu hari utudomo dutatu. Haza urutonde rw’amagambo menshi ukajya ahanditse ‘more’, iyo uhakanze haza urutonde rw’andi magambo ugahitamo ahanditse ‘Export Chat’,.

Haza andi magambo arimo ‘Without media’ na ‘Include media’ (uhitamo hano bitewe n’icyo ushaka, niba ushaka ko ubutumwa wimura haba harimo amafoto n’amashusho cyangwa se ushaka kwimura ubutumwa bwanditse gusa). Iyo urangije, baguha urutonde rwa porogaramu zitandukanye ushobora kwimuriraho ubutumwa bwawe, muri izo porogaramu na Telegram irimo, ukayihitamo.

Ku bagize itsinda (group) iyo wimuye ubutumwa ukabushyira muri Telegram mu itsinda rishya, ubutumwa bwimuwe buba buriho akamenyetso kagaragaza ko bwavuye ahandi hantu, hagaragara kandi igihe bwohererejwe mu itsinda n’igihe bwimuriwe bujyanwa kuri Telegram.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutamu Elie Joe yanenze bikomeye abanyamakuru b’imikino baterana amagambo anakomoza ku Amavubi.

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we mu ruhuri rw’ibibazo.