in

TdRwanda2024! Umwenda w’umuhondo ubonye nyirawo ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2024

Umubiligi Jonathan Vervenne w’imyaka 20, ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yambaye umwambaro w’umuhondo ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda, ni nyuma y’uko ikipe ye ari yo yegukanye agace ka mbere ka yo.

Uyu munsi ni bwo isiganwa rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda rya 2024 ryatangiye, rikaba ari inshuro ya 16 ririmo kuba kuva ribaye mpuzamahanga, akaba inshuro ya 6 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1.

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakaba kababaye uyu munsi aho ari amakipe 19 yakinnye no gusiganwa n’ibihe ’Team Time Trial.’

Abasiganwa bahagarukiye kuri Kigali Arena mu makipe [imwe ukwayo], banyure Contrôle Technique, KIE, Rwahama, Chez Lando, Prince House, Sonatube, Kicukiro Centre, Rwandex, Kanogo, Ahahoze Cadilac, Kimicanga, Ku Kabindi na KCC ku ntera y’ibilometero 18,3.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Marcus Rashford ushobora gusimbura Kylian Mbappe muri Paris saint Germain ibye bihagaze bite?

Ifaranga ryo muri APR FC ariteye umugongo! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC yabonye Visa maze kumyaka 26 gusa ahitamo kwigira USA