in ,

Taylor Swift yahamagawe n’urukiko nk’igihamya mu rubanza rwa Blake Lively na Justin Baldoni

Urukiko rwasabye Taylor Swift gutanga ubuhamya ku makimbirane akomeye yahuje inshuti ye Blake Lively na Justin Baldoni, nubwo avuga ko ntaho yari ahuriye n’ikinwa rya filime “It Ends With Us.”

Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift yisanze arimo kurushaho gukubitwa n’inkubi y’umuyaga w’amakimbirane hagati ya Blake Lively na Justin Baldoni nyuma yo guhamagarwa n’urukiko ngo aze gutanga ubuhamya muri urwo rubanza.

Nk’uko byatangajwe na TMZ binyuze ku bantu bazi iby’uru rubanza neza, Bryan Freedman, wunganira Baldoni mu mategeko, yahamagaje Taylor Swift nk’umwe mu bazatanga ubuhamya mu rubanza Blake na Justin bamazemo iminsi bashyamiranye bikomeye.

Justin Baldoni
Blake Lively

Icyakora abahagarariye Taylor Swift baramagana bikomeye iyo subpoena (itegeko ryo guhamagarwa mu rukiko), bavuga ko uruhare rwa Taylor muri iyo film rwari ruto cyane, ndetse ngo ntaho yari ahuriye n’imvururu zabaye ku ikinwa rya “It Ends With Us”, filime yatumye ibyo bibazo byose byaduka hagati ya Blake Lively na Justin Baldoni.

Umuvugizi wa Taylor Swift yabwiye itangazamakur ati:

“Taylor Swift nta na rimwe yigeze yinjira ku ikibanza cyo gukinirwaho iyo film. Ntiyigeze ajya mu bijyanye no guhitamo abakinnyi cyangwa mu by’ubugeni bwa filime, ntiyigeze ahimba injyana yayo, ntiyigeze areba n’icyegeranyo na kimwe cyayo, ndetse ntiyigeze agira icyo ayivugaho kugeza ubwo yaje kuyireba hashize ibyumweru byinshi isohotse. Muri 2023 na 2024 yari mu rugendo rw’igitangaza ruzenguruka isi yose, ahakoraga ibitaramo binini kurusha ibindi byose mu mateka.”

Yakomeje agira ati:

“Uburyo rukumbi Taylor Swift yari ahuriye na It Ends With Us, ni uko yemereye abashinzwe filime gukoresha indirimbo ye ‘My Tears Ricochet’. Uyu murongo w’inyandiko wo kumuhamagaza mu rukiko ubaye urwitwazo rwo gukoresha izina rye kugirango rubanza rube inkuru ifite isura ya clickbait, aho kurwitaho hashingiwe ku kuri ku rubanza nyir’izina. Birumvikana ko atari we wenyine wahaye filime indirimbo, kuko n’abandi bahanzi 19 babyemeye.”

Gusa, nk’uko twabibagejejeho mbere, Justin Baldoni yemeza ko Taylor yari abirimo kurenza uko abahagarariye be babivuga. Avuga ko atari uko gusa yatanze uburenganzira bwo gukoresha indirimbo, ahubwo ko Taylor yanemeye ishyirwa mu mwanya w’inkumi ya Lily Bloom wahawe Isabela Ferrer, muri iyo filime.

Taylor Swift na Blake Lively

Harimo kandi ikibazo cy’inama ikomeye yabereye muri penthouse ya Blake iherereye i New York, aho Justin na Blake baganiriye ku gace ka filime Blake yari yanditse bushya. Justin avuga ko iyo nama yageze aho irenga urugero, ikaba iryoheje cyane, kuko yumvaga yasatswe cyane cyane ubwo umugabo wa Blake, Ryan Reynolds, yinjiraga mu nama batabiteganyije, hakiyongeraho n’uko Taylor Swift nawe yaje kwinjira.

Nk’uko bivugwa n’abari hafi y’ibi byose, Taylor na Blake ni inshuti zikomeye cyane. Nyuma y’iyo nama, Blake yoherereje Justin ubutumwa bugufi bwavugaga ko yiyumva nk’umwamikazi Khaleesi wo muri Game of Thrones, naho Taylor Swift na Ryan Reynolds abagereranya n’ibirura (dragons) bimurinda.

Twagerageje kuvugisha Bryan Freedman kugira ngo agire icyo abivugaho, ariko kugeza ubu ntabwo turabona igisubizo cye.

 

Written by SALIM Prince Waziel

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 791 879 477

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wa Simon Fuller, washinze “American Idol”, yasabye gatanya.

Denzo avuga uko Hon. Kayemba Ssolo yabaye umucunguzi wa Rema Namakula mu muziki

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO