Ikipe y’Igihugu Amavubi iheruka gutsinda Afurika yEpfo ibitego 2-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, iyi ntsinzi ishobora kuba igiye kubera inyungu kuri iyi kipe y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko tariki ya 30 Ugushyingo 2023, FIFA izatangaza uko ibihugu bihagaze ku rutonde rwayo muri uku kwezi.
Ni urutonde rugiye gusanga Ikipe y’u Rwanda iheruka kugira umusaruro mwiza kuko yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa mbere yo gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mikino ibiri ibanza yo mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yabaye muri uku kwezi.
Kuba u Rwanda rwarabonye uwo musaruro kuri ibi bihugu byombi bisanzwe biri imbere yarwo, biruha amahirwe yo kunguka amanota menshi no kuzamuka ku rutonde rwa FIFA.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 140 nyuma yo gutakaza umwanya umwe mu Ukwakira, rwanganyije na Zimbabwe ya 125 ndetse rutsinda Afurika y’Epfo ya 64 ku Isi.
Ukurikije ko imikino ibihugu byakinaga yari iy’amanota 25, ibyo byatumye Amavubi yunguka amanota 1.23 kuri Zimbabwe ndetse na 18.77 kuri Afurika y’Epfo.
Ibi bisobanuye ko amanota y’u Rwanda ashobora kuva ku 1087.03 akagera kuri 1107.04, byatumye ruzamuka imyanya irindwi ku rutonde rwa FIFA, rukagera ku mwanya wa 133 ku Isi n’uwa 40 muri Afurika.
Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA ni rwo rugenderwaho muri tombola zo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika n’icy’Isi aho amakipe yegeranye mu myanya ashyirwa mu dukangara tumwe, bityo akaba adashobora guhura hagati yayo.