in

Umuraperi Kamatari Thierry uzwi nka Racine na mugenzi we Zeo Trap batangije intambara ku batumiye Kendrick Lamar mu Rwanda muri Bk Arena

“Mumeze nk’abari gushakira inyama muri kenkayure ” Umuraperi Kamatari Thierry uzwi nka Racine na mugenzi we Zeo Trap batangije intambara ku batumiye Umuraperi wambere ku isi Kendrick Lamar mu Rwanda muri Bk Arena.

Harabura iminsi mike cyane ngo mu Rwanda habere igitaramo cyatumiwemo Umuraperi ufatwa nk’umwe mu bambere ku isi, Kendrick Lamar. Iki gitaramo kandi cyatumiwemo Bruce Melodie, na Zuchu ndetse n’abandi Banyarwanda.

Gusa abaraperi bo mu Rwanda ntibari kumva ikintu gituma Umuraperi nk’uyu wambere aza mu Rwanda ariko ntihagire umuraperi n’umwe wo mu Rwanda uhabwa amahirwe yo kuririmbira ku rubyiniriro rumwe n’umunyabigwi nk’uyu, ahubwo ayo mahirwe bakayaha abaririmba izindi njyana.

Kuri ubu Umuraperi Racine na Zeo Trap ntibari kubyumva. Zeo Trap kuriwe yumva ari nk’igisabo kuba Umuraperi ukomeye ku isi aza mu Rwanda ariko ntihagire Umuraperi n’umwe cyangwa babiri bo mu Rwanda bahabwa amahirwe yo kuririmbira ku rubyiniriro rumwe nawe.

Naho Racine we yumva ko guhuza umunzi nka Kendrick na Zuchu ari nko gushakira inyama muri kenkayure kuko bitajyanye. Yongeraho ko batesheje agaciro Abaraperi Nyarwanda.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kunshuro ye ya mbere agezeyo yahaboneye ibyiza gusa: Bruce Melodie yagaragaye ari gusangira n’ibyamamare muri Amerika -AMASHUSHO

Tariki ya 30 Ugushyingo 2023 nibwo FIFA izabitangaza! Ku ikubitiro Amavubi ashobora kungukira ku ntsinzi yabonye kuri Afurika y’Epfo