in

Tangira kurya tungurusumu guhera uyu munsi niba ukunda ubuzima bwawe||menya impamvu

Ubuzima bwa muntu bukeneye bimwe mu byatuma umubiri ukora neza, bityo rero YEGOB yabakukusanyirije byinshi ku bijyanye na tungurusumu uko ikwiye gukoreshwa ndetse n’abantu batayemerewe ndetse n’impamvuukwiye gutangira kuyikoresha niba ushaka ko ubuzima bwawe bumera neza.

Tungurusumu ni igihingwa cyo mu bwoko bw’ibitunguru, ikunze kurangwa n’impumuro ikomeye kandi imara igihe ku wayirihe. Igira intungamubiri nyinshi kandi benshi bayikoresha mu rwego rwo kwivura no kwirinda indwara. Nubwo ari ingirakamaro bwose ariko hari abantu batemerewe kuyikoresha bitewe nuko ubuzima bwabo buhagaze. Tugiye kurebera hamwe akamaro kayo ndetse n’uko ikwiye gukoreshwa.

Intungamubiri ziboneka muri tungurusumu

Tungurusumu ikungahaye cyane ku ntungamubiri nyinshi kandi z’ubwoko bwose ziganjemo Za vitamine, imyunyungugu, ibitera imbaraga. Muri garama 28 za tungurusumu mbisi harimo intungamubiri mu buryo bukurikira:

Ibitera imbaraga (kimwe cya cumi k’ibikenewe ku munsi)
Proteines (amagarama 2)
Vitamines B1, B2, B3, B5, B6, B9 na C (hafi 15% by’izikenewe ku munsi)
Imyunyungugu ya calcium, ubutare, magnesium, manganese, phosphore, potassium, sodium na zinc nayo ifiye hejuru ya 20% y’ikenewe ku munsi.
Selenium: 6% by’ikenewe ku munsi
N’igarama rimwe rya fibre zirwanya cancer
Akamaro kayo ku mubiri

1.Yongera ubudahangarwa bw’umubiri:

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko kurya tungurusumu buri munsi mu gihe cy’ibyumweru 12 bigabanya cyane ibyago byo kurwara grippe ku kigero cya 63% bikanagabanya igihe wamara uyirwaye ku kigero cya 70%. Bivuze ko niba wari kumara iminsi 5 urwaye grippe, mu gihe ukoresha tungurusumu ikongerera ubudahangarwa kuburyo grippe izamara gusa umunsi umwe n’igice. (Bwakozwe n’ikigo cya National Center for Biotechnology cyo muri Amerika mu mwaka wa 2001).

2.Igabanya umuvuduko w’amaraso:

Indwara z’umutima nka heart attack na stroke ni zimwe mu zica abantu benshi muri iki gihe. Umuvuduko ukabije w’amaraso ni wo nkomoko y’ibanze y’izi ndwara. Ubushakashatsi bwerekanye ko gukoresha tungurusumu bigabanya umuvuduko w’amaraso. Bwerekanye ko, ku murwayi wa hypertension, gufata intete za tungurusumu enye cyangwa eshanu ku munsi bigira umusaruro umwe no gufata imiti ya Atenolol mu gihe cy’amezi 6. (National Center for biotechnology, USA, 2008)

3.Igabanya urugero rwa cholesterol mbi mu mubiri:

Ibinure bya choresterol mbi nabyo ni bimwe mu bitera umuvuduko munini w’amaraso kuko byiyomeka mu mitsi bikabuza amaraso gutembera neza. Gukoresha tungurusumu bigabanya cholesterol mbi ku kigero cya 15% kandi ntigire icyo itwara cholesterol nziza umubiri ukenera mu gukora vitamine D.

4.Irinda indwara zo mu busaza:

Tungurusumu ikungahaye ku ntungamubiri za antioxidant zigabanya ibyago byo kurwara indwara z’ubwonko zo mu zabukuru nka Alzheimer’s, Parkinson’s na dementia.

5.Tungurusumu ifasha mu kurinda cancer:

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 bwerekanye ko kurya tungurumu bugabanya ibyago byo kurwara cancer y’igifu n’iya prostate. Antioxidants na fibres biba muri tungurusumu kandi bifasha umubiri kwirinda kurwara cancer muri rusange.

6.Tungurusumu ikomeza amagufa:

Tungurusumu yongera umusemburo wa estrogen ku bagore. Kugabanuka k’uyu musemburo mu gihe cyo gucura (menopause) ni kimwe mu bishobora gutuma amagufa yoroha cyane. Byagaragaye kandi ko tungurusumu igabanya ingaruka z’indwara ya osteoarthritis.

7.Igabanya imyanda mu mubiri (Detoxification)

Intungamubiri yiitwa allicin iba muri tungurusumu ifite ubushobozi bwo gukurura imyanda ikomeye nka mercure na plomb iri mu mubiri. Iyo imaze kuyifata, byorohera umubiri kuba wayisohora. Iyi myanda iyo itinze mu mubiri itera uburwayi harimo na kanseri.

8.Yongerera imbaraga abakinnyi

Gukoresha tungurusumu ku mukinnyi bituma ahumeka neza mu gihe yiruka,amaraso agatembera neza, bityo bikamwongerera umusaruro. Byanagaragaye ko tungurusumu igabanya umunaniro watewe no gukora sport.

Uko tungurusumu ikwiye gukoreshwa

Ku muntu mukuru udafite ikibazo cy’uburwayi akwiye gufata agasate kamwe ka tungurusumu ku munsi. Naho ku muntu ufite bumwe mu burwayi twavuze haruguru we, agomba gufata intete hagati y’eshatu n’eshanu ku munsi kurirango imugire akamaro.

Ni byiza kuyifata ari mbisi kuko iyo itetse intungamubiri ziragabanuka. Mu gihe utinya ko igusharirira mu kanwa ushobora gufata rwa rugero twavuze haruguru ukayisekura yamara kunoga ukayishyira mu itasi y’amazi meza ukongeramo ubuki ubundi ukanywa.

Ibyiciro by’abantu badakwiye gukoresha tungurusumu

  • Umuntu wese uri kuva amaraso yaba yakomeretse cyangwa kubera indi mpamvu nk’uburwayi, imihango, …Impamvu nuko tungurusumu ituma amaraso akomeza kuva ari menshi
  • Umuntu witegura kubagwa akwiye kwirinda kurya tungurusmu icyumweru mbere y’uko abagwa kugirango atazava amaraso menshi muri icyo gihe.
  • Umuntu ufite uburwayi bw’umwijima
  • Umuntu urwaye diarrhee
  • Umugore uwonsa kuko ya mpumuro yayo ijya mu mashereka bikaba byatuma umwana yanga konka.
  • Abantu bafite umuvuduko muto w’amaraso (hypotension) kubera ko tungurusumu irawugabanya kurushaho.
  • Nubwo twabonye ko tungurusumu ari ingirakamaro cyane ku muntu, haba mu kwirinda ndtse no kuvura indwara zimwe na zimwe mu gihe uri muri kimwe muri ibi byiciro ukwiye kwihutira kureka kuyikoresha kugeza ikibazo ufite gikemutse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Vincent
Vincent
1 year ago

Hanyuma c murakoze cyane kutwigisha,ugiye kwiteza urushinge urw’arirworwose we ntangaruka yamugiraho?

Hakorimana
Hakorimana
6 months ago

Good news

Couples z’abastar zirimo gutwika muri showbizz nyarwanda muri iyi minsi

Uwicyeza Pamela wa The Ben yasabye abo akunda gukora ikintu gikomeye mu buzima bwabo