Hari umuntu ugusuhuza ukumva wamuguma kubera ukuntu afite mu ntoki horoshye, gusa hari abandi bagusuhuza ukumva ninkaho bagukubise ikintu mu ntoki kubera ukuntu baba bafite mu ntoki hokomeye.
Dore uburyo bworoheje wakoresha ukagira mu ntoki horoshye
Igikakarubamba
Umushongi w’igikakarubamba, urawufata ukawisiga byibura inshuro 1 cyangwa 2 ku munsi, nyuma y’iminota nka 20 ugahita woga n’amazi meza y’abakuyaza ndetse n’isabune kugeza mu mezi 2.
Umuneke uhiye neza.
Ufata igice cy’umuneke maze ukawushya maze igipondo ucyisige bimare nk’iminota 30 ubundi ukarabe amazi meza n’isabune ubundi wisige amavuta asanzwe.
Ndetse kandi ushobora gufata umuneke, ubucyu ndetse n’amavuta ya Elayo ubundi ukabivanga, igipondo cyabyo ukacyisiga ku ntoki, ukabikora byibuze nka 2 mu cyumweru bizatuma intoki zoroha.
Voka n’ubucyi
Fata igisate kimwe cya voka maze ukivange n’ikiyiko cy’ubucyi maze usige icyo gipondo mu ntoki nyuma y’iminota nka 20 ukorabe amazi meza n’isabune ubundi wisige amavuta, byibura buri nyuma y’iminsi 2, ubikore mu mezi hagati 3-4 ubundi uzahita ugira mu ntoki horoshye.