in

Sven Kalisa ukina muri Luxembourg yiteguye gukininira Amavubi

Sven Kalisa yatangaje ko yiteguye gukininira ikipe y’igihugu Amavubi wakiniye ikipe y’igihugu ya Luxembourg imikino ine mu bakiri bato.

Uyu musore ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya FC Artet Bissen ibarizwa hariya ku gihugu cya Luxembourg yamaze kwemeza ko yiteguye gukininira ikipe y’igihugu mu gihe yamuhamagara.

“Nta kibazo nzagira cyo gukininira ikipe y’igihugu Amavubi kandi nditeguye cyane. Ndatekereza ni bampamagara nzajyayo nkabakinira,” Sven Kalisa aganira na The New Times Rwanda.

“Maze igihe ndi gukurikirana ikipe y’igihugu kandi nakwishimira kujyayo ngatanga umusanzu mu iterambere ry’ikipe y’igihugu. Umukinnyi w’ibihe byose nkunda mu Rwanda ni Jimmy Gatete.”


Andi makuru:


Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yavutse ku babyeyi b’Abanyarwanda avukira muri Luxembourg, ndetse ni ubwo yakiniye ikipe y’abakiri bato ya Luxembourg yemerewe gukinira ikipe y’igihugu Amavubi nkuko amategeko ya FIFA abigena.

Uretse kuba Kalisa wanyuze mu makipe nka Dudelange, Mondorf na Ettelbruck mbere yo kwerekeza muri FC Artet Bissen umwaka ushize yakina buri hamwe mu kibuga hagati, afite ubushobozi bwo gukina nka myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso cyangwa rutahizamu wo ku ruhande rw’ibumoso.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda: umugore wa Pasteri afashe pasteri aryamanye n’umukozi wo mu rugo ,intambara irarota(Video)

Nyuma yo mu Rwanda indi couple yagaragaye mu bikorwa by’ubusambanyi muri piscine (Video)