in

Sunrise FC yateye Rayon Sports ubwoba nyuma yo gukora ikintu andi makipe yavuye mu cyiciro cya kabiri atigeze akora

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 1 Ugushyingo 2022, ikipe ya Sunrise FC yakoze imyitozo mu buryo budasanzwe butigeze bukorwa n’indi kipe iyo ari yo yose yazamutse mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatanu irakina umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda n’ikipe ya Sunrise FC yakaniye cyane uyu mukino.

Sunrise FC nyuma yo kubona ko ishobora guhura n’ikibazo kidasanzwe kuri uyu mukino yaraye ikoze imyitozo ikomeye cyane yitegura uyu mukino uzaba ku itara.

Amakuru ahari nuko Sunrise FC yakoze imyitoza bwa mbere kuri Sitade ya Gorogota icanye amatara ndetse Kandi banifashisha amamodoka yose yari muri iyi Sitade kugirango bakomeze kwitegura uyu mukino bazakina ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Sunrise FC nyuma yo gutsinda ikipe ya Kiyovu Sport bakomeje kuvuga ko bagomba no gutsinda Rayon Sports kandi kuri Sitade imwe ya Kigali I Nyamirambo ari naho batsindiye ikipe ya Kiyovu Sport.

Iyi kipe ku munsi wo kuwa mbere w’iki cyumweru babinyujije ku mbugankoranyambaga zabo yatangaje ko ibara ry’ubururu rizababara muri iyi minsi, ibi nibyo abantu baheraho bavuga ko iyi kipe ishobora gukora akantu.

Ntabwo Rayon Sports nayo yicaye ngo iterere agati mu ryinyo ahubwo ikomeje imyitozo ikomeye cyane Aho yanagaruye abakinnyi bayobakomeye bari bamaze iminsi bari mu mvune usibye Mbirizi Eric na Rafael Osaluwe bo bahawe ukwezi kose ariko iyi kipe ifite ibisubizo byinshi bigomba kubafasha nubwo aba badahari.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo:umubyeyi aratabariza umwana we wavukanye ibice by’umubiri bidasanzwe

Birababaje; Umwarimu w’imyaka 45 yasambanyije umwana w’imyaka 13 amusigira uburwayi