Antony Martial uheruka guhesha ikipe ya Manchester United inota rimwe ubwo bahuraga na Stoke City ngo akomeje guhangayikisha abayobozi ba Man U kubera ibibazo amazemo iminsi n’umugore babyaranye.

Nkuko ikinyamakuru Daily Telegraph kibivuga, ngo Ikibazo cyo kuba Martial yaratandukanye na nyina w’umwana we ariwe Samantha Jacquelinet gihangayikishije abayobozi ba Man U kuko basanga gituma itabasha kwita ku mupira w’amaguru ku buryo bukwiye ndetse ngo byanabaye ngombwa ko Mourinho ajya kumuganiriza amubwira ko agomba kwibagirwa ibibazo biri mu buzima bwe maze akita ku mupira w’amaguru gusa.
Martial umwaka ushize kaba ari umwe mu bakinnyi batsindiye Man U ibitego byinshi gusa uyu mwaka akaba amaze gutsinda igitego kimwe gusa mu mikino igera ku icyenda yose yakinnye.